E-mail: administration@aprfc.rw

Ubuyobozi bwa APR FC bwasabye Rusheshangoga Michel kwisubiraho ku cyemezo yari yafashe kuko agikenewe

Ubuyobozi bw’ikipe y’ingabo z’igihugu kubw’inyungu z’umupira w’amaguru w’u Rwanda bwasabye uwahoze ari myugariro wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, Rusheshangoga Michel kwisubiraho ku cyemezo yari yafashe cyo gusezera umupira w’amaguru ku myaka 26 gusa bumwereka ko agikenewe.

Rusheshangoga wavutse mu 1994, yazamukiye mu Isonga FC yamazemo umwaka umwe akomereza muri APR FC yakiniye imyaka itandatu guhera muri 2012 kugeza 2017.

Yaje kujya muri Singida United yo muri Tanzania yamazemo umwaka umwe agaruka muri 2018 asubira muri APR FC yavuyemo muri 2019 yerekeza muri AS Kigali, ari nayo yavuyemo afata icyemezo cyo gusezera ku mupira w’amaguru yerekeza muri Leta Zunze ubumwe za Amerika aho yasanze umuryango we.

Ku buyobozi bwa APR FC nk’ikipe iharanira iterambere ry’umupira w’amaguru, bwaje gusanga iki cyemezo cyihuse cyane ku mukinnyi w’umunyarwanda watanze umusanzu we mu iterambere ryawo, bumusaba ko yakwisuburaho maze agakomeza guhesha ishema igihugu cyamubyaye.

Umuyobozi wungirije wa APR FC Maj Gen Mubarakh Muganga areba umukino wa nyuma Rusheshangoga yakinnye mbere y’uko yerekeza muri Leta zunze ubumwe za Amerika (Photo: Uwihanganye Hardy)

Umuyobozi wungirije wa APR FC, Maj Gen Mubarakh Muganga asobanura neza uruhare myugariro Rusheshangoga Michel yagize haba mu ikipe y’igihugu Amavubi y’abari munsi y’imyaka 17 yakinnye igikombe cya Afurika cy’abari munsi y’iyo myaka cyabereye mu Rwanda muri 2011 ndetse n’igikombe cy’isi cyabereye muri Mexique muri uwo mwaka, yakiniye kandi ikipe nkuru y’Amavubi ndetse na APR FC guhera muri 2012 ayifasha kwegukana ibikombe bitandukanye.

Rusheshangoga Michel ahanganye na Raheem Sturling mu gikombe cy’isi cy’abari munsi y’imyaka 17

Yagize ati: ” Rusheshangoga ni umukinnyi w’umunyarwanda ufite impano idasanzwe, twamumenye ari muri Isonga FC tumuzana muri APR FC ngo adufashe igihe twatangiraga politiki nshya yo gukinisha abana b’abanyarwanda muri 2012 kuko twabonaga ko bashoboye.”

”Ni umwe mu bakinnyi biyerekanye ndetse afasha n’ikipe kwitwara neza mu gihe cyose twari kumwe, muri 2016 yigeze gukina No.5 umwaka wa shampiyona wose avuye kuri No.2 umwanya tutari tumuziho kandi yitwara neza cyane. Afatanyije na bagenzi be beretse isi yose ko abanyarwanda bashoboye kwigira, kwishakamo ibisubizo ndetse no kwihesha agaciro.”

Umuyobozi wungirije atangaza ko ku myaka 26 umukinnyi aba atangiye gutanga umusaruro ntashidikanywaho (Photo: Uwihanganye Hardy)

”Twababajwe rero no kumva ko yasezeye ku mupira w’amaguru mu myaka yari agezemo yo kwitwara neza kurushaho ndetse no kubera urugero rwiza abakiri bato, ajya kugenda yansezeyeho musaba ko yafata umwanya akumva ibyifuzo bya benshi akisubiraho kuko ari umukinnyi udasanzwe, umupira w’amaguru w’u Rwanda uracyamukeneye, imyaka 26 ku mukinnyi aba agisigaje nk’indi myaka 10 imbere ye cyane iyo yifata neza nka Rusheshangoga.”

”Ntabwo twabyishimiye kuba igihugu cyabura umukinnyi ufite impano nk’iriya muri buriya buryo, bidatewe n’imvune cyangwa indi mpamvu yo mu kibuga ndetse afite buri kimwe umukinnyi yakenera akavuga ngo ndasezeye ntabwo byumvikana neza.”

Ubuyobozi bwa APR FC bwasabye Rusheshangoga Michel kwisubiraho kuko u Rwanda rukimukeneye
Rusheshangoga yakiniye APR FC imyaka irindwi yose hamwe

Yakomeje agira ati: ”Ni muri urwo rwego kubw’inyungu z’umupira w’amaguru twamuganirije ndetse atwizeza ko azaduha igisubizo kizanyura abanyarwanda ndetse gishyigikira iterambere ry’umupira w’amaguru w’u Rwanda muri rusange.”

Umuyobozi wungirije wa APR FC, asoza yibutsa igitego Rusheshangoga yatsindiye muri metero 35 kuri Stade Amahoro muri 2018 mu minota y’inyongera. Ati: ”Iki gitego cyatumye uyu mukinnyi abafana bamuhindurira izina n’ubu kirakibukwa.”

 

Nyuma y’icyo gitego yaterewe mu bicu na bagenzi be
22 Rusheshangoga umwana wahawe umugisha

Rusheshangoga Michel yafashije ikipe y’ingabo z’igihugu gutwara ibikombe birimo bitanu bya shampiyona na bibiri by’amahoro.

Tariki ya 28 Ukuboza 2020, nibwo Rusheshangoga Michel yerekeje muri Leta zunze ubumwe za Amerika gusanga umuryango we ari nabwo yafataga icyemezo cyo guhagarika umupira w’amaguru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *