E-mail: administration@aprfc.rw

Ubuyobozi bwa APR FC burasaba abakunzi ba APR FC kuza ari benshi kuri stade Amahoro ku munsi w’ejo


Irushanwa ry’Ubutwari 2020 rigeze ku munsi waryo wanyuma, APR FC ihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cy’iri rushanwa kuko ariyo ifite amanota menshi muri irushanwa ikaba igomba guhura na Kiyovu Sports ku munsi w’ejo kuri stade Amahoro saa cyenda n’igice (15h30)

Ubuyobozi bwa APR FC bukaba busaba abakunzi ba APR FC kuza ari benshi gushyigikira ikipe yabo ndetse ubuyobozi bunabizeza ko ikipe yabo izabahe ibikombe byose bikinirwa hano mu Rwanda

“Bafana kandi bakunzi ba  APR FC ejo tariki 01 Mutarama 2020  n’ umunsi w’ Intwari ni muri urwo rwego tugirango tubasabe nk’ Abafana hatazaburamo n’umwe kuza kuri Stade Amahoro kandi tukahagera kare maze tugashyigikira ikipe yacu tukayitera ingabo mu bitugu. APR FC isezeranije Abakunzi bayo kuzabaha ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda”

Kugeza ubu ikipe ya APR FC ifite amanota atandatu ikurikiwe na Kiyovu Sports yo ifite amanota atatu inganya na Police FC zigatandukanywa n’umubare w’ibitego zizigamye mu gihe Mukura VS yo nta nota na rimwe ifite.

Dore uko imikino ejo izakinwa

Leave a Reply

Your email address will not be published.