E-mail: administration@aprfc.rw

Ubuyobozi bwa APR FC buranyomoza inkuru zimaze igihe zivugwa ko yifuza umukinnyi Iyabivuze Osee

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Mata, nibwo hongeye kuvugwa inkuru y’ibinyoma ko ngo ubuyobozi bwa APR FC bw’aba burimo kurambagiza rutahizamu wa Police FC Iyabivuze Osee.

Ubuyobozi bwa APR FC nyuma yo kumva aya makuru bukaba buyanyomoza, bukaba butangaza ko butigeze buvugana n’uyu mukinnyi ndetse ko butigeze bunamwifuza.

Umunyamabanaga mukuru wa APR FC Lt Col Sylivestre Sekaramba, akaba yavuze ko ibivugwa byose ari ibinyoma.

Yagize ati: “Amakuru amaze igihe avugwa ko ubuyobozi bwa APR FC burimo kurambagiza umukinnyi Iyabivuze Osee nagira ngo mbabwire ko ibivugwa byose ni ibinyoma, uyu mukinnyi ntiyigeze na rimwe yifuzwa ndetse anavugishwa n’ubuyobozi bwa APR FC”

Ubuyobozi bwa APR FC kandi bukaba buboneyeho kwihanangiriza umuntu wese ukoresha izina rya APR FC mu nkuru z’ibinyoma cyangwa se mu ndonke ze bwite agambiriye kuyobya abakunzi ba APR FC.

Ubuyobozi bw’ikipe y’ingabo z’igihugu bukaba bukomeje gusaba Abakunzi n’ Abafana bayo kudaha agaciro inkuru z’ibihuha, bukaba kandi busaba Abakunzi ba APR FC kujya baha agaciro inkuru zitangajwe n’ubuyobozi bwayo gusa.

Ubuyobozi bwa APR FC kandi buboneyeho  kandi kwibutsa kumenyesha abakunzi ba APR FC, n’ abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusanjye ko mu gihe turi mu gahunda yo kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus, gukomeza kubahiriza amabwiriza yatanzwe n’ ubuyubozi bukuru bw’igihugu cyacu.

Leave a Reply

Your email address will not be published.