Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ubwo ikipe y’ingabo z’igihugu yakinaga na Gasogi United umukino wa gicuti, havuzwe byinshi nyuma yo kubona abakinnyi umutoza yari yiyambaje muri uwo mukino.
Mu mukino APR FC yatsinzemo Gasogi ibitego 2-1, hagaragayemo bamwe mu bakinnyi bari bahamagawe mu ikipe y’igihugu ariko kubera ibibazo by’imvune bari bafite, ntibabashije kwitabira ubutumire bitewe na raporo y’ Abaganga batanze igaragaza ko batameze neza ku buryo bakwiyambazwa.
Mu bakinnyi bari bahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi ntibitabire kubera imvune harimo Manishimwe Djabel, Ruboneka Jean Bosco, ndetse na Kwitonda Alain. Aba bakinnyi bose bakaba bari bafite imvune nk’uko bigaragara muri raporo y’ Abaganga ndetse bakaba baragiye banavurwa n’ Umuganga w’ikipe y’igihugu bwana Patrick Rutamu.
Nyuma yo kubona raporo y’ Abaganga ubuyobozi bwa APR FC bwabimenyesheje Umunyamanga w’ Umusigire wa FERWAFA bwana David, ndese n’umutoza w’ikipe y’igihugu bwana Mashami Vicent wanavuze ko nawe atashamishwa no guhamagara umukinnyi utameze neza anashimira ubuyobozi bwa APR FC kuba bamumenyesheje hakiri kare.
Raporo y’Abaganga.
UBUTUMWA UMUNYAMABANGA WA APR FC YANDIKIRANYE N’UMUNYAMABANGA W’UMUSIGIRE WA FERWAFA
[11/8, 12:03 PM] Mike Gashugi:
Dear Sir,
– Nkuramukije amahoro y’ Imana, ngira ngo nakwoherereze medical report yakozwe na medical team ya APR FC, igaragaza abakinnyi ba APR FC bari mu mvune kandi bamwe muri bo bahamagawe mw’ ikipe nkuru y’ Igihugu: Amavubi.
– Ubuyobozi Bukuru bwa APR FC lero bubamenyesheje ko bitewe niyo mpamvu ivuzwe haruguru, abakinnyi babiri gusa aribo twashoboye kohereza muri “camp” y’ Amavubi, muri iki gihe iriho itegura imikino ibiri isigaranye, izakina na Mali ndetse na Kenya.
– Nyakubahwa Munyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Ubuyobozi bwishimiye kugushimira uburyo uri bwakire iki kibazo, kandi mu bushishozi bwawe n’ ubunararibonye usanganywe, ukatubera intumwa ku buyobozi bw’ ikipe Nkuru y’ Igihugu ndetse no kubakunzi ba ruhago bose mu rusangi, ugasobanura impamvu tukweretse.
– Muganga w’ Ikipe Nkuru y’ Igihugu nawe ari mubadufasha kuvura abo bakinnyi bacu, umusabye amakuru tubabwiye, yatanga umucyo ukwiriye kandi ufite gihamya.
Mbifurije kugubwa neza, n’ umunsi mwiza w’ akazi.
*Michel MASABO*
SG APR-FC
*Bimenyeshejwe*
– Head Coach, AMAVUBI
– Team Doctor, AMAVUBI
– Chairman, APR FC
– Vice Chair, APR FC
[11/9, 6:53 AM] David DAF Ferwafa: Noted sir
UBUTUMWA UMUNYAMABANGA WA APR FC YANDIKIRANYE NA MASHIMI UMUTOZA W’AMAVUBI
[11/8, 12:13 PM] Mike Gashugi: Ku Munyamabanga Mukuru wa FERWAFA
Ku wa, 05.11.2021
*Re:* Gatanga rapport y’ Itsinda ry’ Abaganga ba APR – FC kuri bamwe mu bakinnyi bahamagawe muri National Team.
Dear Sir,
– Nkuramukije amahoro y’ Imana, ngira ngo nakwoherereze medical report yakozwe na medical team ya APR FC, igaragaza abakinnyi ba APR FC bari mu mvune kandi bamwe muri bo bahamagawe mw’ ikipe nkuru y’ Igihugu: Amavubi.
– Ubuyobozi Bukuru bwa APR FC lero bubamenyesheje ko bitewe niyo mpamvu ivuzwe haruguru, abakinnyi babiri gusa aribo twashoboye kohereza muri “camp” y’ Amavubi, muri iki gihe iriho itegura imikino ibiri isigaranye, izakina na Mali ndetse na Kenya.
– Nyakubahwa Munyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Ubuyobozi bwishimiye kugushimira uburyo uri bwakire iki kibazo, kandi mu bushishozi bwawe n’ ubunararibonye usanganywe, ukatubera intumwa ku buyobozi bw’ ikipe Nkuru y’ Igihugu ndetse no kubakunzi ba ruhago bose mu rusangi, ugasobanura impamvu tukweretse.
– Muganga w’ Ikipe Nkuru y’ Igihugu nawe ari mubadufasha kuvura abo bakinnyi bacu, umusabye amakuru tubabwiye, yatanga umucyo ukwiriye kandi ufite gihamya.
Mbifurije kugubwa neza, n’ umunsi mwiza w’ akazi.
*Michel MASABO*
SG APR-FC
*Bimenyeshejwe*
– Head Coach, AMAVUBI
– Team Doctor, AMAVUBI
– Chairman, APR FC
– Vice Chair, APR FC
[11/8, 12:23 PM] Coach Mashami: This is so professional of you and the entire club.
I fully understand yo concerns and we all work for the benefit and good health of the players.
I also wouldn’t like to have players who are not 100% and kindly allow me to thank you and the club for sharing the news.
Wish them avery fast recovery.
Warm regards
[11/8, 12:56 PM] Mike Gashugi: I salut you too my friend and brother Coach.
I really appreciate your understanding regarding our concerns.
Wish you all the best in your hard work.
We re still together in our industry, and with God, I’m really confident that we shall overcome all matters.
Insh’Allah dear Coach.
Ugire akazi keza Sir.
[11/8, 1:02 PM] Coach Mashami: Asante sana SG. Akazi keza namwe
[11/8, 1:09 PM] Mike Gashugi: You re the most welcome dear Coach.