E-mail: administration@aprfc.rw

Ubutumwa Manzi Thierry yageneye Umuryango wa APR FC asezera.

Inshuro 4 mu myaka 2 mbega ibihe byiza ,uyu ni umwanya mwiza mfashe ngo nshimire byimazeyo ikipe y’ingabo zu Rwanda APR FC ku bihe byiza twagiranye mu myaka 2 ishize,,ibihe byose byari ibyo kwishima byiganjemo instinzi,ibikombe,,kubana neza,,kumvikana ndetse no gukorera hamwe.

Mwanyigishije byinshi ndetse mbagiriraho umugisha wo kwerekeza hanze, kwagura impano kubw’ibihe byiza twagiranye.

Nagirango mfate umwanya by’umwihariko wo gushimira ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC Umuyobozi w’icyubahiro General JAMES KABAREBE,,President w’ikipe Lt Gen.MUBARAK MUGANGA visi President Brig Gen.BAYINGANA FIRMIN ndetse n’abandi bose babigizemo uruhare mugushyira munshingano ibyo ubuyobozi bwasabwaga byose ngo tugere kunstinzi twifuzaga ndetse ubuyobozi butahwemye kutuba hafi mu bihe byose twagiye ducamo.

Nongeye gufata umwanya wo gushimira staff y’ikipe yayobowe n’umutoza mukuru mohammed adil erradi ikipe tekinike ikipe y’abaganga hakiyongeraho ushinzwe kugura no kugurisha abakinnyi muri iyi kipe Eto Mupenzi,,abakinnyi bagenzi banjye twakoranye mu myaka 2 ishize ku bihe byiza twagiranye uruhare mwagize ku kwitwara neza kw’ikipe kuyihesha agaciro kuyihesha ibikombe idatsinzwe ndetse no guhorana ishyaka ryo kuyitangira ntago nabyibagirwa mwarakoze cyane,,abagiye gukomezanya n’ikipe ndabifuriza ishya n’ihirwe imbere mu marushanwa mugiye kwitegura ny’Afurika ndetse na champiyona y’igihugu.

Manzi yari kapiteni wa APR FC

Ntago nasoza ngo nibagirwe abafana ku bihe byiza by’umunezero twagiranye mutahwemye kutuba inyuma haba mu mvura,mu zuba ndetse no mu gihe mutari mwemerewe kuhagera kubera icyorezo cya COVID-19 ubutumwa bwanyu bwatugeragaho,,mwarakoze cyane.
kutuba inyuma kwanyu turabikenera ibihe byose.nsoza ndisegura kuri buri umwe wese twagiranye akabazo cg ubwumvikane buke mu gihe tumaranye cy’imyaka 2 nukunyihanganira,Murakoze

natwe tumwifurije amahirwe masa

Leave a Reply

Your email address will not be published.