Ba myugariro b’iburyo Omborenga Fitina ndetse na Nshimiyimana Yunussu ni abavandimwe bombi bakina inyuma ku ruhande rw’iburyo mu ikipe ya APR FC ndetse no mu ikipe y’igihugu Amavubi kuri Fitina wamaze gufata umwanya uhoraho.
Mu kiganiro Nshimiyimana Yunussu yigeze guha APR FC Website mu Ukwakira 2019, yatangaje ko hari igihe abafana bazabona mukuru we Omborenga Fitina yicaye ku ntebe y’abasimbura atari uko umutoza yabishtse ahubwo ari Nshimiyimana wabihisemo.
Uyu musore wazamukiye mu Intare FC, yadutangarije ko byamusabye gukora cyane kugira ngo agere mu ikipe nkuru ndetse ko abikesha bakuru be bamufashaga muri byose haba imyenda, inkweto ndetse n’imyitozo.
Avuga atuje cyane yagize ati: ‘’Omborenga yambwiraga kenshi ko ngomba kwigirira icyizere ngategeka umupira, nkawukoresha icyo nshaka. iyo yabaga ari kunkoresha imyitozo tuzamuka umusozi wa Rebero (i Gikondo), yambwiraga ko ntakwiye gutinya abo duhanganye nabo bakinisha amaguru abiri nk’ayanjye, sinkagire ubwoba njye nkora uruhande rwanjye rwose mparanire gutanga ingufu zanjye zose kandi nkorere mu murongo wa buri mutoza untoza kuko ari bwo azangirira icyizere.”
Yunussu yasangaga nta yindi nzira yo kubona umwanya ubanza muri APR FC, bitari uguhigika mukuru we naramuka atagiye gukina hanze y’u Rwanda.
Yakomeje agira ati: ”Aka kanya biragoye kuko Omborenga ari mu bihe byiza ariko ntabwo bizakomeza gutya, narangara gato cyangwa ntajye gukina hanze y’u Rwanda umwanya nzahita nywufata. Hari umunsi muzabona Omborenga abanje ku ntebe y’abasimbura, icyo gihe siko umutoza azaba yabishatse ahubwo niko Yunussu azaba yabihisemo.”


Omborenga Fitina mu kiganiro twagiranye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, akaba yadutangarije ko murumuna we Yunussu bizamusaba gukora cyane kuko uretse no kumwicaza bishoboka ariko igikomeye kurusha ibindi ari ukubona umwanya uhoraho muri APR FC.
Yagize ati: ”Numvise avuga ko ashaka kuzambona nabanje ku ntebe y’abasimbura we ari gukina, ntabwo ari ukubivuga gusa bisaba gukora cyane kuko uretse kunyicaza ko bishoboka gusa kubona umwanya uhoraho muri iyi kipe bisaba kwitanga bikomeye cyane, ukagirirwa icyizere n’umutoza.”
”Iyo ubonye umwanya uhoraho muri APR FC uba ufite amahirwe menshi yo kwitabazwa mu ikipe y’igihugu Amavubi, Yunussu aracyari muto kandi namubwira ngo niyongere imyitozo n’imyitwarire myiza haba mu kibuga no hanze yacyo ibyo yifuza byose azabigeraho nta kabuza, kandi nanjye ndi hano kugira ngo mufashe.”
”Inama ndazimugira kenshi cyane, ndamuganiriza buri munsi n’iyo imyitozo irangiye mbona hari ibitagenda neza ndamwicaza nkamubwira, gira icyo ukosora aha, ejo uzakore imyitozo imeze gutya kugira ngo wongere ingufu aha n’aha, kugira ngo ibintu byose bijye mu buryo.”



Omborenga Fitina w’imyaka 24 yageze muri APR FC mu mwaka wa 2017, avuye muri Topvar Topoľčany yo muri Slovakia, kugeza ubu akaba ari myugariro ubanza ku ruhande rw’iburyo haba mu ikipe y’ingabo z’igihugu ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi.
APR FC ikaba iherutse kugura Ndayishimiye Dieudonné yakuye muri AS Muhanga nawe ukina ku mwanya w’aba bombi, aho bagomba guhatanira umwanya ubanzamo umutoza akaba ari we uzakora amahitamo.
Планируете поездку на Азовское побережье и нужен комфортный трансфер? Наша служба Ugtaksi.ru Трансфер предлагает быстрые услуги такси с квалифицированными водителями и надежным сервисом.