Umwaka mushya muhire wa 2021.
Nifuje kubamurikira ubuyobozi bushya bwa APR FC
-Umuyobozi: Major General MK Mubarakh
-Umuyobozi wungirije: Brigadier General Filmen Bayingana
-Umunyamabanga mukuru: Bwana Masabo Michel
-Umubitsi: Lt Col Emmanuel Rutebuka
-Team Manager: Muzamumenyeshwa vuba.

Munyemerere ntangire nshimira Ubuyobozi bukuru bwadushinze kuyobora APR FC tukaba twizeza gukomereza mu cyerekezo cy’intego z’ Ubuyobozi bukuru bwa APR FC.
– Mu marushanwa y’umupira w’amaguru, ndasezeranya ko mfatanyije na bagenzi bange n’abakunzi ba APR FC, tuzakomeza ingamba zituma twesa imihigo mu gihugu, mu karere no ku ruhando nyafurika duharanira intsinzi.

– Nk’uko imwe mu ntego za APR FC ibigena, tuzakomeza guha amahirwe abasore b’ abanyarwanda kugaragaza impano zabo, cyane ko nabo bashoboye. Binyuze mu ishuri ry’umupira w’amaguru abana b’ingimbi (APR Academy) batoranyijwe bazakomeza gutozwa uko bikwiye biyerekane. Tuzarambagiza abeza mu beza tugamije gutegurira Amavubi aho batoranya abazahesha u Rwanda rwacu ishema.
Tubonereho akanya ko kugira icyo tuvuga ku banyamahanga, APR FC nta na rimwe twigeze tubuza andi makipe kubakinisha cyane ko ibyo bigenwa na FERWAFA. Icyerekezo cya APR FC ni uko tuzakomeza kuzamura impano z’abana b’abanyarwanda, icyerekezo twihaye guhera muri 2006 kandi kugihindura si ibya vuba aha.

– Tuzakomeza gufatanya n’abayobozi ba Zones na Fan Clubs, Inkoramutima za APR FC n’abandi bafatanyabikorwa bose duharanira ko ikipe itera imbere kurushaho.
– Sinasoza ntashimiye abayobozi bose bambanjirije kuyobora APR FC, bubaka ibigwi bitagira ingano tuzakomerezaho nsaba mwese gukomeza kutugira inama zo kubaka ibikorwa by’ikipe bizadufasha gutera imbere kurushaho.

Umuyobozi w’ikipe
Maj Gen Mubarakh Muganga