E-mail: administration@aprfc.rw

UBUHAMYA: Nisanze muri APR FC biturutse kuri FPR Inkotanyi yaturokoye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994: NYINAWUMUNTU

Ku ncuro ya 27, U Rwanda ndetse n’isi yose bari mu bihe bitoroshye byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yabaye muri Mata 1994, umwe mu bakunzi b’ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yatuganirije inzira y’umusaraba itoroshye yanyuzemo arokoka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994,ndetse aranatubwira n’uko yisanze mu ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC.

UMUNYAMAKURU: Mwatangira mutwibwira ndetse munatuganirize amwe mu mateka yanyu y’ubuzima, harimo n’inzira ndende yo kurokoka Jenocide yakorewe Abatutsi yo muri Mata 1994 kugeza uyu munsi?

Murakoze cyane, amazina yanjye nitwa Nyinawumuntu Gasana Marie Victorieuse, navutse tariki ya 5 Mutarama 1979 navukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), niho ababyeyi banjye bari barahungiye intambara yo muri 1973.

Amashuri abanza nayize muri Congo, ariko sinayasorezayo kuko Papa umbyara na Mama bavukaga ku Kibuye aho ubu bita i Karongi, Papa yaje gusura umuryango we mu 1990 bamwambura ibyangombwa bye bamufunga bamwita icyitso, yafunzwe amezi 6 bamutegeka ko niba atari icyitso koko atumiza umuryango we ugataha maze ntasubire muri Congo ngo gutanga amakuru mu Nkotanyi.

Byabaye ngombwa ko twese dutaha n’umuryango wose, twaje kuba i Karongi ariko ubuzima bwo kwiga mu kinyarwanda burangora cyane, nsubira kwiga muri Congo mba kwa data wacu kuko hari indi miryango ya Papa na Mama nabo bari barahungiyeyo ariko bo bagumayo.

Gusa mu biruhuko nazaga gusura ababyeyi n’abavandimwe banjye. Ni nayo mpamvu Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yabaye ndi i Karongi, aho niho natangiriye inzira ndende y’umusaraba ngiye kubagezaho muri aka kanya.

Muri iki kiganiro n’urubuga rwa APR FC, Nyinawumuntu yatangiye agira ati ” Hari kuwa mbere wa Pasika, ku itariki ya 4 Mata1994, nibwo nagiye aho Papa yakoreraga muri Rutsiro kuko yakoraga abayo, njya kumusaba ibikoresho byo kw’ishuri ngezeyo ansaba gutegeraza, narategereje nyuma y’iminsi ibiri ubwo hari Tariki ya 6 Mata1994 nibwo yamboneye ibyangombwa by’ishuri, mbere yo gutaha Papa ansaba kunyura ku bantu b’inshuti ze bahoraga bamusaba ko ninza nzabasura bari bafite abana tungana kandi bakankunda.

Ubwo najyanywe n’imodoka yo ku kazi ka Papa, ihangejeje nsanga Mama wabo bana adahari kandi ngomba kumutegereza, naramutegereje aza bwije biba ngombwa ko ndara. Muri iryo joro nibwo Radiyo yanyujijeho itangazo ko indege y’umukuru w’igihugu yahanuwe kandi ikaba yahanuwe n’Inyenzi, bityo ko nta muntu wemerewe kuva aho ari, ubwo nibwo icuraburindi ryatugwiririye.

Uwo mubyeyi waho nari naraye aratubyutsa ati “rero ntabwo ukigiye mu gitondo kugeza tumenye uko bigenda”, twararyamye bucyeye nibwo umututsi wese utuye muri ako gace yishwe, bitewe nuko umuryango narindimo batahigwaga batangiye kwibaza aho banshyira birabayobera.

Uwo mu Mama atangira kumpisha mu bigega by’imyaka namaramo umwanya ati ubu yabuze umwuka, akaza akanshyira muri male, hashira akanya ati vamo batagusangamo kuko bene wabo bari bamaze kubatanga ko bahishe Inyenzi.

Ubwo hari ku itariki ya 11 Mata 1994 ku isaha ya saa saba z’amanywa nibwo umuntu yaje kubabwira ko hari igitero kije kunyica kandi ko nabo batabasiga, ubwo umugabo n’umuhungu we banyambika ibikoti by’abashumba babo banjyana ahantu bari bafite ishyamba rinini cyane bansigamo ngo baraza nyuma y’icyo gitero nikimara kumbura.

Ubwo ntangira kwibanira n’inyamaswa z’ishyamba mu mvura y’amahindu, ndwara umusonga kuko narimaze mo iminsi ine ntahumeka, nyuma yaho baje kumbwira ko babashyiriyeho abantu bagenzura ko ntagihari kandi ko bidashoboka ko bansubiza mu rugo kuko bambonye nabo bashobora kubica, ariko ninjoro nyuma yuko bagenzuraga aho ibitero biri, bakanzanira icyo kunywa kuko sinabashaga kurya ubwo byabaga bigeze nka saa saba z’ijoro bakanzanira amata mu cyansi bakazagaruka mu rindi joro.

Aho nari nihishe namazemo ibyumweru bibiri, rimwe ari mu gitondo ngiye kunywa amata yaraye mu cyansi nsanga yahindutse amaraso, nahise ntekereza ko ari amaraso ya Papa wanjye bishe maze bakanzanira amaraso ye.

Ntababeshye nifuje urupfu ndarubura, nsaba Imana ngo impe gupfa ntatemaguwe cg ngo mfatwe ku ngufu kuko aribyo natinyaga gusa, noneho umusonga wari wakize hajemo kuruka kugeza imbavu zongeye kuba ibisebe, rimwe imvura ihise abana baza gutashya muri rya shyamba babona umutaka w’amabara nitwikiraga nijoro imvura ibaye nyinshi mu gihuru niberagamo.

UMUNYAMAKURU : Umunsi mwumvise ko Ingabo za FPR Inkotanyi zirimo guhagarika Jenoside mwatekereje ko ibintu koko bigiye gukemuka?

NYINAWUMUNTU: Kuri njye FPR Inkotanyi numvaga ari umuzuko nk’uwa Yezu, kuko twumvaga nta buzima tuzongera kugira ariko aho twari muri zone y’Abafaransa twarishimye noneho Abafaransa bashaka kutwica, ariko tubasabye kutujyana aho ingabo za FPR Inkotanyi ziri baratinya.

Icyo gihe bafashe abantu barimo abato cyane bari munsi y’imyaka icumi, kuko nari narahaboneye uruhinja rw’amezi umunani rwo kwa marume bahise batujyana kurera abo bana mu kigo cy’impfubyi cy’umudamu bitaga Mama Kasuku muri Congo, tugezeyo dusanga ni mu nkambi y’interahamwe gusa, mbega macinya weeeeee!! twifuje kugaruka biranga, dusaba Abafaransa kuhadukura baratwihorera, reba kurokoka ukajya kubana nabaguhekuye muri macinya.

Ubuzima bwari inzitane kuko bari badutesheje kujya aho FPR Inkotanyi bari, ahubwo bajya kuturoha mu baduhekuye, gusa icyo nshimira Imana abo bana uko bari abo mu miryango 52 bose bavuye muri iyo nkambi ari bazima kuko twishakiye inzira tugera i Gisenyi dusanga FPR Inkotanyi, njye ndabashimira cyane kuko mbagereranya nka Yosuwa wambukije Abisirayeli bakava mu buretwa, icyo nabasabira nyagasani azabitura ineza mwagiriye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma y’iyo nzira ndende y’umusaraba nanyuzemo, kuko nta muryango navukagamo naje gusubira muri Congo n’urwo ruhinja rwo kwa marume, hari babyara banjye babaga i Kinshasa niho nagiye kurerera uwo mwana no gukomeza amashuri yanjye.

Ubu ndi umurezi urerera Igihugu, uwo mwana yarangije kwiga mu Buhinde mbese twongeye kubaho, gusa sinasoza ntavuze uburyo abantu bajyaga mu misa bagasiga hanze imihoro, uduhini,ntampongano bakajya guhazwa mu kiriziya bavamo bakajya kwica ngo bagiye mu kazi, akazi nkako Imana ntikagahe umugisha.

UMUNYAMAKURU : Ni ubuhe butumwa bw’ihumure utanga ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yo muri Mata 1994?

NYINAWUMUNTU: Ubutumwa bw’ihumure n’uko imigambi y’Imana ihora ari myiza ku buzima bwacu, Imana yaduhaye FPR Inkotanyi ho umubyeyi kandi nyakubahwa Perezida wacu Paul Kagame duhora tumusabira hamwe n’abo bayoboranye bose ngo Imana izabagabire ijuru kuko ibindi ni ibisanzwe buri wese yagira.

Uwarokotse wese agerageze kwiteza imbere no gukunda igihugu kuko FPR Inkotanyi yaduhaye urugero rwiza, uzakigambanira wese nta mahoro ateze kugira.

UMUNYAMAKURU: Ikabazo cy’amatsiko, watangiye gufana APR FC ryari? Kuki ariyo wahisemo gufana?

NYINAWUMUNTU: Natangiye gufana APR FC kera cyane ariko singire Fan club mbamo kuko ntarinzi uburyo bwo kwinjiramo, numvaga gufana APR FC aribwo buryo bwamfasha gushimira FPR Inkotanyi kuko numvaga ari ikipe y’ingabo z’igihugu kandi nkumva ariyo nkunga natanga mu gushimira ubutwari n’ubwitange bagize mu kundokora n’abandi barokotse Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994, bihuza nuko nkunda ibara ry’umweru n’umukara kuva nkiri mutoya.

Nyuma yo kubura umuryango w’abana batanu na Papa na Mama numvaga ngomba kugira undi muryango niyumvamo nk’abavandimwe, nibwo muri 2017 naje kujya mu muryango w’Intare za APR FC.

Najyaga kuri sitade nkababona kandi nkareba ukuntu basa neza nkumva baranejeje kandi nta kavuyo bitonze, rimwe duhurira mu bukwe bw’inshuti mbasaba kubisungaho ( joining) bambwira ibisabwa byose ndabyubahiriza mpita nakirwa kivandimwe, kugeza ubu ni umuryango nisanzuramo kandi nishimira, hari babyara banjye bakunze APR FC kubera njyewe kandi aho yakiniye uretse akazi ntibahatangwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published.