E-mail: administration@aprfc.rw

Ubu turi iwacu ikirere turakimenyereye intsinzi ni ku Cyumweru: Lt Gen Mubarakh Muganga

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 16 Nzeri 2021 nibwo umuyobozi w’ikipe ya APR FC Lt Gen Mubarakh Muganga yasuye iyi kipe aho yabahaye ubutumwa buganisha ku intsinzi.

Yagize ati” Uko mwitwaye muri Djibouti si bibi no gukinira mu bushyuhe bungana kuriya 43° ni ibintu biba bitoroshye ku mukinnyi ariko amahirwe dufite n’uko ubu turi iwacu ikirere cyacu turakimenyereye gahunda ni ugutsinda  maze intsinzi igataha iwacu nk’uko ingabo zacu aho ziri hose zihorana intsinzi murabibona aho ingabo zacu ziri hose ikivugwa ni intsinzi, kandi iyo ntsinzi igendana n’imyitwarire myiza, namwe rero mukomeze imyitwarire myiza musanganywe.

Umuyobozi w’ikipe ya APR FC Lt Gen Mubarakh Muganga yasuye iyi kipe

“Muri ikipe nziza benshi bagiye baturuka mu yandi makipe ariko mwitwaye neza, ubu noneho mumaze kumenyerana gahunda yo kucyumweru  ni intsinzi ubundi tugakomeza kwitegura nindi mikino iri imbere muri aya marushanwa.”

Yakomeje ashimira abatoza b’iyi kipe kubwo ubumenyi baha abakinnyi

Yagize ati “Abatoza mufite ni beza  abakinnyi bashya urabona ko mu gihe gito bahuje umukino n’abari basanzwe ikipe ni nziza n’abaje bafite utubazo tw’imvune barakize kubera ubumenyi bwa abatoza n’uburyo bita ku bafite ibibazo nk’ibyo mutuze umutima uge kuri uyu mukino iminsi isigaye ni mike  tukabona intsinzi.”

Kapiteni w’ikipe ya APR FC ubwo yahabwaga umwanya, yavuze ko bagowe n’ubushyuhe bwari buri hejuru cyane 43° yizeza ubuyobozi intsinzi kuri iki cyumweru.

Yagize ati “Twakinnye umupira ariko twagowe cyane n’ubushyuhe tutari tumenyereye bwari hejuru cyane ariko ubungubu ngewe n’abakinnyi bagenzi bange turiteguye imyitozo turi guhabwa n’abatoza ni myiza twiteguye gutanga ibyishimo kuko hano ni iwacu turahamenyereye.”

Kapiteni w’ikipe ya APR FC Jacques Tuyisenge

Yasoje ashimira ubuyobozi bwa APR F,C aho yagize ati ” Turabashimira uko mutwitaho ntacyo turababurana  turabashimira n’umwanya muduha ibyo byose mudukorera twiteguye kubibashimira neza tubaha Intsinzi iteka.

Umutoza wungirije Jamel Neffati

Umutoza Mukuru Adil Erradi nawe yarahari
Major Guillaume Rutayisire, ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe
Habumugisha Ernest Kit Manager
Nshimiyimana Steven Kit manager
abakininnyi bateze amatwi Impanuro z’umuyobozi

Leave a Reply

Your email address will not be published.