E-mail: administration@aprfc.rw

Ubu meze neza kurusha mbere: Kwitonda Alain

Umukinnyi wo kuruhande ukina asatira w’ikipe y’ingabo z’igihugu kwitonda Alain yatangaje ibijyanye n’imvune afite n’igihe azagarukira mu kibuga.
Ni mu kiganiro uyu mukinnyi kwitonda yagiranye n’urubuga rwa APR FC, nyuma y’igihe atagaragara mu kibuga.

Yagize ati” Imvune nari mfite isa naho yakize ubu ndi muzima shampiyona nisubukurwa nizeye ko nanjye nzatangira gukorana n’abandi cyane ko ubu meze neza ,nari maze iminsi nkurikiranwa n’abaganga bampa ikizere ko ubu bimeze neza, mfite isuzuma rya nyuma kuri uyu wa gatanu ubundi nkamenya uko mpagaze”

Kwitonda Alain yakomeje avuga ko ikintu akumbuye nyuma yo kumara igihe afite imvune ari ugukinana n’abagenzi be batahiriza umugozi umwe wo kumva bashaka gutsinda buri gihe.

Yagize ati” Nkumbuye gukinana n’abagenzi banjye twese dufite inyota yo gutsinda muri APR FC, gutsinda niyo ntego rero nkumbuye gukinana na bagenzi banjye nkumbuye gutsinda n’ibindi.

Tubibutse ko kwitonda Alain Yagize ikibazo cy’imvune ubwo ikipe ya APR FC yakinaga umukino ubanza wa CAF Confederation Cup n’ikipe ya RS Berkane akaba yaramaze ukwezi hanze y’ikibuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *