E-mail: administration@aprfc.rw

U Rwanda rugiye kwakira inama nkuru y’ubuyobozi bwa FIFA

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ritangaza ko inama y’ubuyobozi yaryo izabera mu Rwanda tariki ya 25 na 26 Ukwakira uyu mwaka.

Ibi bije nyuma y’aho Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, rigaragarije FIFA icyo cyifuzo cyo kwakira iyo nama.

Image result for fifa logo

Muri Gashyantare uyu mwaka, Umuyobozi wa FERWAFA, Nzamwita Vincent de Gaulle, yabwiye IGIHE ko ibiganiro byo kuba u Rwanda rwakwakira iyi nama byatangiye ubwo yahuraga na Perezida wa FIFA Gianni Infantino mu isozwa ry’igikombe cya Afurika cya 2017 cyabereye muri Gabon.

Nzamwita yavuze ko kwakira iyi nama byaba biri mu rwego rwo kugaragaza isura nziza y’igihugu ku buryo n’iyo nta mafaranga y’ikirenga yayivamo ariko byatanga amahirwe ko ubutaha rwakwakira n’inama y’ikirenga ya FIFA ishorwamo hafi miliyoni 15 z’amayero, bityo akaba yasigara mu Rwanda mu gukodesha amahoteli, ingendo n’ibindi abashyitsi bakenera.

Yanavuze ko hakiri icyizere ko u Rwanda rwahabwa kuzakira igikombe cya Afurika cya 2025 ubu rukaba rwaramaze gusaba, ariko igisubizo kikaba kitaraza.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa FIFA, iki cyemezo cyo kuzakorera iyi nama i Kigali mu Ukwakira, cyafatiwe mu nama y’ubuyobozi ya FIFA yabaye kuri uyu wa 16 Werurwe 2018 mu gihugu cya Colombia.
Mbere y’uko y’inama izabera mu Rwanda, hari indi izaba tariki ya 10 Kamena 2018 i Moscow mbere gato y’uko haba Inteko Rusange ya 68 ya FIFA ndetse n’imikino y’igikombere cy’Isi.

U Rwanda rumaze kwamamara mu kwakira inama zikomeye, aho mu muri Kamena 2017 rwari ku mwanya wa gatatu mu kwakira nyinshi muri Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published.