E-mail: administration@aprfc.rw

Twugariye tukanasatira cyane nk’uko twabigenje kuri Togo nta kipe twakorohera muri CHAN 2020: Ahishakiye Herithier

Umunyezamu wa APR FC, Ahishakiye Herithier aratangaza ko afitiye icyizere kinshi ikipe y’igihugu Amavubi mu mukino izahuramo na Guinea muri 1/4 cya CHAN 2020, kuri iki Cyumweru guhera saa tatu z’umugoroba.

Ahishakiye ushingira k’ukuntu Amavubi yitwaye mu mukino yatsinzemo Togo ibitego 3-2, yerekana neza uko bitwaye bitanga icyizere ko nta kabuza baramutse bakoresheje imbaraga, umuhati n’amayeri berekanye nta kipe n’imwe bakorohera muri iri rushanwa.

Aratangira yerekana uko Amavubi yitwaye mu mikino y’amatsinda bitanga icyizere cyo gukomeza muri 1/2.

Ahishakiye yagize ati: ”Amavubi mu mikino ibiri yo mu matsinda yitwaye neza gusa yakiniraga inyuma bugarira, byarabafashije cyane cyane ku mukino na Maroc kuko Maroc ni ikipe yari hejuru cyane ariko bagerageje kuyifunga.”

”Igihe bakiniraga imbere ku mukino batsinzemo Togo byarabafashije cyane, bafunguye umukino, batweretse umukino mwiza uryoheye amaso ubonekamo n’ibitego birenze ibyo twatekerezaga, muri rusange mu matsinda Amavubi yitwaye neza yerekana urwego ruri hejuru cyane.”

Itandukaniro ry’umukino Amavubi yatsinzemo Togo n’imikino ibiri yawubanjirije uwa Uganda na Maroc.

Ahishakiye akomeje agira ati: ”Itandukaniro rirahari rinini cyane kuko urebye n’umubare w’ibitego byinjiye mu izamu ni ibitego bari bakoreye, berekanye akazi gakomeye, batweretse ishyaka ryo kurwanira igihugu, kwanga gutsindwa mu mikino y’amatsinda, kwiha intego kandi bakayiharanira bakayigeraho, guhanahana umupira mwiza ujya imbere kandi wihuta ndetse no gusenyera umugozi umwe nk’ikipe.”

”Bakinnye batuje, bagendera rimwe bakagarukira rimwe, bageraga imbere y’izamu naho bagatuza, urebye ku buryo bwinshi bwaremwe na Byiringiro Lague mu gice cya mbere wabonaga ko ashorera umupira akawukura mu kibuga hagati kugera mu rubuga rw’amahina atuje, acunga bagenzi be uko bahagaze ndetse agategereza ko bageramo, akawutangira ku gihe kandi ukagera ku muntu.”

Ku gitego cyatsinzwe na Niyonzima Olivier Seifu.

Yagize ati: ”Urebye coup-franc yaterwe na Emery Bayisenge akayitereka ku mutwe wa Seifu, nawe akitonda akawutera neza n’ubwo yari mu bakinnyi benshi ba Togo ndetse n’munyezamu, usanga harabayemo gutuza cyane ndetse no gukinisha ubwenge bwinshi imbere y’izamu.”

”Ku gitego cya Kapiteni Tuyisenge Jacques nacyo cyari icy’ubuhanga kuko yaterewe umupira muremure na Omborenga Fitina, imbere ye hari ba myugariro batatu, babiri muri abo basimbutse mbere ye ariko aza kubona ko ari bubasumbe akabatanga umupira, we yahagurutse ku butaka nyuma yabo, arazamuka umupira arawubatanga atera umwidungano, imipira nk’iriya igora cyane abanyezamu kuyigarura kandi koko waje kwinjira.”

Igitego cya Sugira cyerekanye ubuhanga bwa rutahizamu.

Yagize ati: Igitego cya Sugira cyo cyaje gishimangira ubwenge n’ubuhanga bwinshi, ubunararibonye, gutuza ndetse no kwihangana imbere y’izamu kuri rutahizamu ufite intego yo gutsinda muri we.”

”Si ibya buri rutahizamu wese kuba yafata icyemezo cyo gutegeka umupira ku kirenge kuriya ukumva ko ugomba kuwutera mu izamu ari uko ucenze ba myugariro batatu ndetse n’umunyezamu wa kane bari imbere yawe uri wenyine, ukiyemeza ukabacenga bose, abo bose yabashyize hasi akoze ku mupira inshuro eshatu gusa. Byerekana gukura mu mutwe ndetse no gufata icyemezo mu gihe nyacyo (timing) kuri rutahizamu watabara ikipe umunota uwo ari wo wose.”

Ikipe yatsinze Togo yahangana n’iyo ari yo yose muri CHAN 2020.

Yagize ati: ”Njye nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru, ntabwo navuga ngo barongera imbaraga aha n’aha, ikipe yabanjemo kuri Togo nakongera nkayisubizamo nk’uko Bayisenge Emery yasimbuye Manzi Thierry kandi akitwara neza yagumamo.”

”Yego n’ubwo umutoza yakora impinduka mu mikinire bitewe n’uko azaba yasesenguye imikinire ya Guinea ariko kugarira kukaba kuriya noneho twagera n’imbere y’izamu tugasatira kuriya wenda tukanarenzaho, nta kabuza ikipe iyo ari yo yose twahura muri iyi CHAN 2020 ntitwayorohera.”

Muri 1/4 nta kipe yoroshye.

”Muri iki 1/4 nta kipe yoroshye irimo, nta kipe yagezemo ku giceri, kuko n’ubwo turi muri iki gihe cy’icyorezo cya COVID-19 ariko hari amakipe amwe yagiye yerekana ko ari hejuru. Nguhaye urugero nk’ikipe a Maroc, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Cameroon ni amakioe yerekanye urwgo rwiza, Amavubi nayo ari ku rwego rumwe n’andi bari kumwe muri 1/4 kuko bombi bahageze babikwiye kandi hari byinshi berekanye.”

Icyo Ahishakiye Herithier asaba umutoza Mashami Vincent.

”Ikintu twese abanyarwanda twasaba umutoza Mashami ni ugutegura abakinnyi mu mutwe, akabatera akanyabugabo bari bafite bajya gukina na Togo, bagakomeza kuzirikana ko bafite u Rwanda hariya, barukomeze be kurutanga kandi bakomeze guhagarara ishema ry’igihugu, Mashami ni umutoza mwiza tumufitiye icyzere, abakinnyi bose barashoboye brabitweretse, twese tubari inyuma nibakomeze baduheshe ishema. ”

Leave a Reply

Your email address will not be published.