
Kuri iki Cyumweru tariki 21 Kanama nibwo Chairman wa APR F.C Lt Gen MK MUBARAKH yakiraga abagize umuryango wa APR F.C aho yabibukije gahunda ndetse n’umurongo iyi kipe igenderaho kandi ihabwa n’ ubuyobozi bw’ Ingabo z’ Igihugu RDF, ugira uti, guhugura no gutoza neza kuva k’umwana ukiri muto kugera ageze ku rwego rwo hejuru mu mupira w’ amaguru.

Ni ibiganiro byitabiriwe n’ abayobozi ndetse n’ Abatoza b’ikipe zitandukanye ziyoborwa na Minisiteri y’ Ingabo.
Ni inama yatangiye Chairman wa APR F.C aha ikaze abitabiriye inama nyuma yabagejejeho ingingo ziribwigirwe muri iyo nama hanareberwa hamwe ibikorwa byo kuzamura abakinnyi bakiri bato aho bigeze ndetse no kurebera hamwe icyakomeza gutuma abana bakunda umupira bakiri bato.
Retired Captain Gatibito Byabuze (DT wa APR F.C) ukurikirana abana kuva bakinjira mu irerero rya APR F.C yagaragaje ibyatuma abana bakomeza kwitwara neza kugeza bageze ku rwego rwo hejuru.
Yagize ati “nibyo koko dufite abana bari mu ishuri ryacu (Football Academy) umwana araza agatangira guhabwa amasomo mu irerero yamara imyaka itatu hari ubumenyi aba amaze kunguka tukamwohereza mu ikipe y’Intare aho aba agiye kuvoma ubundi bumenyi burushijeho akamarayo imyaka ibiri, navuga ko muri iyo myaka igera kuri itanu umwana aba afite ubumenyi mu mupira, aho rero niho dutangira gutanga abakinnyi mu makipe atandukanye mu Rwanda ariko abenshi tukabanyuza muri Marine F.C kugira ngo babone ubumenyi bwa Shampiyona muri Division ya Mbere nandi marushanwa atandukanye.

Bidakuyeho ko duha andi makipe Abakinnyi, twebwe muri rusange turerera u Rwanda kuko abo bakinnyi nibo baza mu ikipe y’igihugu “Amavubi”
Turi hano ngo dufashe ababyeyi bifuza kubona abana babo batera umupira tubongerere ubumenyi nkuko tubizi APR F.C umurongo wayo nuwo gukinisha Abanyarwanda kuko barahari ni benshi kandi bafite impano.
Chairman wa APR F.C mu ijambo rye yongeye kwibutsa abafite inshingano muri APR F.C ko aribo bagomba gutanga urugero rw’ibyifuzwa ku bana babaha ubumenyi bw’ umupira kuko aricyo bitezweho nk’ Abatoza babahanga.
Yagize ati “Ibihugu byose mu mupira bitangirira mu bana natwe umusanzu tugomba gutanga ku gihugu ni uguha ubumenyi abo bana b’ u Rwanda kuko nabo barashoboye, dufite ishuri ry’abakiri bato Coach Rubona Emmanuel nabagenzi be niho babarizwa, nanone Minisiteri ikagira Intare na Marine aho hose ninaho umwana agomba kunyura avoma ubumenyi akagera muri APR F.C yerekana ibyo yize aho yanyuze hose akanongererwa n’ubundi bumenyi. Nyuma yubwo tukamwohereza hanze kuko amakipe aba abashaka ni menshi.
“Dufite abakinnyi bavuye muri APR F.C ubu babarizwa muri Shampiyona zo hanze kandi bitwara neza, iyo baguzwe rero ayo mafaranga niyo agaruka agatunga barumuna babo baba basigaye, bityo dukore cyane twohereze benshi hanze kugira ngo barumuna babo babone ikerekezo gihamye.
Yakomeje agira ubutumwa agenera abatoza babarizwa mu muryango wa APR F.C
Yagize ati “Abatoza nta kindi tubitezeho uretse guha ubumenyi abo bana yewe babaye na benshi ntibabura aho bakina kuko amakipe abashaka umwana wanyuze muri APR ni menshi kuko baba bizeye ubumenyi afite yakuye aho mu ishuri yagiye anyuramo.”
“Mugene gahunda muzenguruke igihugu mushake n’abandi bana hirya no hino hari abana bafite impano zitangaje bifuza kubigaragaza twiteguye kubakira kuko ni ejo hazaza h’ u Rwanda mu mupira w’amaguru”
Yasoje ashimira ubuyobozi bwa Minisiteri nubw’ Ingabo byumwihariko ko bwahaye amahirwe abana b’ Abanyarwanda yo kugaragaza impano bifitemo.
Yagize ati “Dufite amahirwe atabonwa nundi wese Nyakubahwa president Paul Kagame akunda Siporo kandi ashyigikira abana b’ u Rwanda cyane, dukoreshe ayo mahirwe twahawe, na Minisiteri y’ Ingabo ntacyo idatanga ngo abakinnyi bacu babeho neza natwe “rero dushimire twitwara neza mu mikino dutahukana intsinzi.”
Muri iyi nama kandi hongeye kuganirwa ku ikipe y’Abari n’Abategarugori ya APR aho nyuma yo kuzamuka mu karere ka Huye yitegura andi marushanwa azayihuza nandi makipe yo m’Uturere dutandukanye mu kwezi kwa kenda.
Iyi nama Ikaba yabereye mu karere ka Musanze mu ntara y’ Amajyaruguru yu Rwanda.









