Umutoza Adil yavuze ko ikipe y’ingabo z’igihugu yiteguye neza nta kibazo anavuga ko ikipe muri rusange yakiriwe neza babifashijwemo n’abanyarwanda bakora muri ambassade ndetse n’ababa muri Djibouti.
Yagize ati” Ikipe muri rusange imeze neza, abakinnyi bameze neza twakiriwe neza tubifashijwemo n’abanyarwanda bakora muri ambassade n’ababa hano muri Djibouti muri rusange nta kibazo twiteguye neza.”
Umutoza Adil yakomeje avuga ku bakinnyi batatu ari bo Byiringiro Lague, Ruboneka Bosco, na Alain Kwitonda batazagaragara muri uyu mukino kubera ibibazo by’imvune avuga ko buri mukinnyi wa APR afite ubushobozi bwo gukina.
Yagize ati” Nibyo koko turabura abakinnyi batatu Lague, Bosco na Allain(Bacca) ariko icyo nababwira n’uko abakinnyi ba APR bose barashoboye buri umwe wese akora ikinyuranyo abakinnyi bacu bose turabizeye.”
Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba komeje imyitozo muri Djibouti yitegura umukino uzayihuza n’ikipe ya mogadishu city kuri iki cyumweru.
imyitozo ikaba yakozwe nabakinnyi bose uretse Ruboneka Bosco na kwitonda Alain kubera ibibazo by’imvune bafite.
Amafoto:








