Kuri uyu wa gatatu mu karere ka muhanga harabera umukino wa kabiri mu itsinda ry’amakipe 8 yazamutse mu matsinda atandukanye ni umukino w’umunsi wa kabiri wa PRIMUS NATIONAL LEAGUE.
Ni umukino uzahuza ikipe ya as Kigali n’ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC, ni umukino abasore ba APR FC biteguye neza, dore ko bahamya ko bagomba gutsinda amakipe yose ntanimwe bagomba kugirira impuhwe.
Urubuga rwa APR FC ruganira n’umukinnyi Niyonzima Olivier Sefu yarutangarije uko biteguye uyu mukino.
yagize ati” AS Kigali ni ikipe nziza ntitwayisuzugura ariko twebwe turi beza kubarusha niyo mpamvu tugomba kubatsinda , ni umukino uzaba ari mwiza kandi twebwe icyo dushyize imbere ni ugushaka amanota atatu kuko turashaka kongera gutwara igikombe tudatsinzwe na rimwe nkuko twabikoze umwaka wa banje.”
“Inzira yose twanyuzemo twahuye n’amakipe akomeye kandi imyitozo abatoza baduha ni imyitozo myiza tuyikora neza kandi izadufasha gutsinda iyi kipe kandi abantu bazabona umukino mwiza ndetse bazabona rwego rwacu ko turi hejuru.”
“icyo nabwira abakunzi ba APR FC n’uko umukino twiteguye neza, tuzatanga ibyacu byose kugirango dutange ibyishimo ku bakunzi badahwema kudushyigikira, baduhora hafi natwe turi hano kugira ngo tubahe ibyishimo, Abayobozi ba APR FC turabashimira cyane bahora batwereka ko turi kumwe kandi badushyigikiye.”
Tubibutse ko amakipe yazamutse mu matsinda yose uko ari umunani, agomba guhura izaba ifite amanota menshi kurusha izindi ikaba ariyo izahabwa igikombe cya shampiyona 2020-2021.