
Ubuyobozi bw’ikipe y’ingabo z’igihugu buratangaza ko bwanyuzwe n’umwanzuro wa FIFA watangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16/05/2023 ku kirego cy’uwahoze ari Umutoza w’iyi kipe, Adil Erradi Mohammed.
Umunya-Maroc, Adil Erradi Mohammed yareze APR F.C muri FIFA mu mpera z’Ukwakira 2022, ashinja iyi kipe y’ingabo kumuhagarika ku kazi mu buryo budakurikije amategeko. Nyuma y’ubwo APR F.C yatanze ukwiregura kwayo, hanyuma FIFA ibisuzumana ubushishozi, ifata icyemezo cyo gutesha agaciro icyo kirego (cyatanzwe n’uwo mutoza) nyuma yo gusanga nta shingiro gifite.
APR F.C imaze kubona umwanzuro wa FIFA ku kirego yari yararezwemo na Adil, Umuyobozi wayo, Lt Gen MK Mubarakh yavuze ko bo banyuzwe n’umwanzuro bahawe, cyane ko APR F.C nta kirego yari yagatanze.
Yagize ati “Ni byo koko twabonye umwanzuro wa FIFA ku kirego APR F.C yari yararezwemo n’Umutoza Adil, icyo navuga ni uko twe ku ruhande rwacu twanyuzwe n’umwanzuro wafashwe na FIFA.”
Chairman wa APR F.C kandi yagarutse ku byo gutesha agaciro ibirego by’impande zombi, avuga ko bo ku ruhande rwabo nka APR F.C batigeze barega umutoza Adil n’ubwo yafatwaga nk’umukozi wataye akazi.

Ati “mu myanzuro yafashwe nabonye bavuga ko ibirego by’impande zombi biteshejwe agaciro, nyamara twe ku ruhande rwa APR F.C ntitwigeze turega Adil igihe yataga akazi.”

Mu gusoza Chairman wa APR F.C yagize n’icyo avuga ku byo kujuririra umwanzuro wa FIFA, ati “ibyo byaza nyuma yo kubona imyanzuro yanditswe ya FIFA nk’uko yabitubwiye ko hagize ukenera imyanzuro yimbitse ko yayisaba mu gihe kitarenze iminsi 10.”
Ati “aka kanya nta gahunda zimbitse turafata ku kirego twari twarezwemo, bityo tuzanareba niba ari na ngombwa ko dusaba n’iyo myanzuro tuyisabe”
Ubuyobozi bwa APR F.C kandi bwaboneyeho umwanya bushimira byimazeyo umuhate no kudacika intege ku bakunzi n’abafana b’iyi kipe bakomeje kuba inyuma yayo muri ibi bihe byose by’imanza za ndanze z’Umutoza Adil.
Chairman wa APR F.C yaboneyeho kandi no kubashimira umuhate n’uruhare byabo bagaragaje mu mukino w’igikombe cy’Amahoro aho Ikipe bafana iherutse gusezerera Kiyovu Sports nyuma y’amagambo menshi yari yaratangajwe ko urugendo rwayo ruzarangirira muri ½, asoza abasaba gukomeza gushyigikira iyi kipe mu rugamba ikirimo rwo gukotanira igikombe cya Shampiyona ndetse n’igikombe cy’Amahoro.