Kuri uyu wa Gatatu Tariki 12 Kanama 2020, Perezida wa Musanze FC Tuyishime Placide yashyikirije inkunga y’ibikoresho umuyobozi wungirije wa APR FC Maj Gen Mubarakh Muganga inkunga y’ibikoresho yageneye irerero ry’umupira w’amaguru rya Nyakinama Football Academy rikorana na APR Football Academy. Ibi bikoresho bikaba birimo imyenda, inkweto, corners ndetse n’imipira byo gukina.
Tuyishimire Placide akaba yatangaje impamvu nyamukuru yamuteye guhitamo gutera inkunga irerero ry’umupira w’amaguru rya Nyakinama Football Academy.
Yagize ati:”Impamvu nyamukuru ni uko nkunda siporo nkayishyira no mu ngiro, mu minsi ishize twakinnye imikino ya gicuti yari yahuje abacuruzi bakorera mu mujyi wa Musanze n’abasirikare ba Nyakinama nyuma hakurikiraho umukino w’abana bato bo mu irerero rya Nyakinama Football Academy.”
“Nyuma y’imikino yombi n’ubwo twabonaga ari abana bazi gukina ndetse bafashwe neza, naganiriye n’abatoza bangaragariza imbogamizi zimwe na zimwe bafite twumva ko ari uruhare rwacu kugira ngo abana nabo bumve ko tubari inyuma, mpitamo kubashyigikira mbatera inkunga y’ibikoresho, akaba ari cyo cyangenzaga kugira ngo mbishyikirize ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC kuko iryo rerero rukorana n’ishuri ry’umupira w’amaguru ry’ikipe y’ingabo z’igihugu.”
Iri rerero riherereye mu karere ka Musanze mu ntara y’amajyaruguru rikaba ryaranyuzemo abakinnyi batandukanye bakomeye barimo rutahizamu wa APR FC Nshuti Innocent.