Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda uyu mwaka yakinwe mu buryo bw’amatsinda kugeza ubu amakipe yazamutse mu matsinda yose uko ari umunani arimo kwishakamo igomba kwegukana igikombe cya shampiyona ari nako amakipe atarazamutse nayo arimo kwishakamo izigomba kumanuka mu cyiciro cya kabiri.
Umwe mu bafana ba APR FC akaba n’umuyobozi wa INTARE za APR FC, Uwase Claudio n’umwe mu bafana bagize amahirwe yo gukurikirana imwe mu mikino ya shampiyona APR FC imaze gukina, abajijwe uko yabonye ikipe ye ihagaze kugeza ubu, avuga ko ikipe ya APR FC ihagaze neza irimo kwitwara neza iri kurwego rutanga ikizere.
Yagize ati “Nagize amahirwe yo kureba imwe mu mikino ya shampiyona APR FC yakinnye muri uyu mwaka, jye ku giti cyanjye nkurikije imikino nabashije kureba nabonye iri ku rwego rwiza, ndetse binatanga ikizere rwose.”
Uwase Claudio yakomeje avuga ko afitiye ikizere ikipe y’ingabo z’igihugu cyo kuba yakwegukana igikombe cya shampiyona cyane ko ngo kugeza ubu nta mukino n’umwe iratsindwa muri shampiyona.

Yagize ati” Ikizere kirahari cyane rwose ikipe yacu irimo kwitwara neza kuko kugeza ubu nta mukino n’umwe iratsindwa ibyo rero nibyo bitanga ikizere ko n’igikombe cya shampiyona tuzacyegukana igihe twaba dukomeje kwitwara neza dutsinda imikino isigaye kuko kunganya ntibyaduha amahirwe dore ko abo duhanganye bamaze gusubira muri course y’igikombe”
Mugusoza ikiganiro twagiranye nawe, Claudio yagize ubutumwa agenera abakunzi n’abafana b’ikipe y’ingabo z’igihugu abasaba gukomeza kuba hafi ndetse no gushyigikira ikipe yabo kuko nayo yiteguye kubaha ibyishimo.
“Ubutumwa naha bafana n’abakunzi ba APR FC n’uko ikipe yabo imeze neza ubuyobozi bukaba ntacyo budakora kugira ngo ikomeze kumererwa neza rero natwe abakunzi bayo dukomeze kuyiba hafi ndetse no kuyishyigikira.”
Shampiyona ikaba izasubukurwa tariki 10 Kamena APR FC izasura ikipe ya Bugesera FC nyuma y’imikino ya gicuti ikipe y’igihugu Amavubi igomba gukina.