E-mail: administration@aprfc.rw

Total CCL: APR FC yageze Tunis muri Tunisia

Nyuma y’urugendo rw’amasaha 22 ikipe ya APR FC yageze muri Tunisia aho igomba gukinira umukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze wa Total CAF Champions League izahuramo na Club Africain yo muri Tunisia.

APR FC yahaguritse mu Rwanda ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu saa kumi (16h00′) igera Doha muri Qatar saa munani z’ijoro (02h00′) iva ku kibuga cy’indege saa cyenda n’iminota mirongo itanu n’ibiri (03h52′) ijya kuri Safir hotel kuruhukaho, bahaguruka Doha saa tatu (09h00′) berekeza muri Tunisia.

Ikigera ku kibuga cy’indege ikaba yakiriwe n’umunyamabanga wa Club Africain ndetse na Nshuti Innocent wahoze akinira APR. APR FC yahise yerekeza kuri Sentido hotel, iri mu mugi wa Hammamete ni muri kirometero 80 uvuye ku kibuga cy’indege, ni hotel y’inyenyeri eshanu, ikaba ituriye ikiyaga ndetse ikaba iri na hafi ya Stade Olympique de Rades bazakiniraho Umutoza Jimmy Mulisa akaba yavuze ko abakinnyi bagiye kubanza kuruhukaho kuko bananiwe kubera urugendo rwabaye rurerure.

Ati: mbere na mbere turashima Imana itugejeje muri Tunisia amahoro, mu gihe abayobozi turi kumwe hano bagiye kudushakira aho turi bukorere imyitozo, abakinnyi bagiye kuruhukaho kuko barananiwe urugendo rwaba rurerure hanyuma turafata gahunda tumaze kuboa aho dukorera imyitozo.

Tubibutse ko umukino ubanza wahuje APR FC na Club Africain wabereye i Kigali, warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ubusa, ubu hakaba hagiye gukinwa umukino wo kwishyura.

Leave a Reply

Your email address will not be published.