E-mail: administration@aprfc.rw

Sugira azamara hanze y’ikibuga ibyumweru bitatu

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC, Sugira Ernest azamara ibyumweru bitatu hanze y’ikibuga kubera imvune yongeye kugira ubwo bakinaga umukino wa gishuti na Gasogi United.

Sugira yaherukaga gukina ubwo bakinaga na Etincelles mu irushwa ry’igikombe cy’Intwari, niho yakuye imvune bituma atanakina umukino wa nyuma w’iri rushanwa. Icyo gihe Sugira yagize ikibazo cy’umutsi wo mu itako byamusabaga kuruhuka akamara ibyumweru bibiri.

Umutoza mushya atangiye imirimo ye, yakinnye imikino ibiri ya gishuti, gusa umwe Sugira ntiyawukinnye, ariko aza kuvuga ko yakize yumva ameze neza, ko yakinishwa ku mukino wa kabiri, niko byagenze ahabwa amahirwe mu mukino wa kabiri, gusa yaje kongera gutoneka hahandi nubundi yari afite ikibazo, arongera agira ikibazo cy’umutsi wo mu itako na none.

Sugira akaba agomba kumara ibyumweru bitatu atagaragara mu kibuga kugira ngo abanze akire neza, bivuze ko APR FC izatangira imikino yo kwishyura ya shampiyona idafite uyu rutahizamu wayo wari wagarutse neza nyuma y’imvune y’igihe kirerekiya yagize akanabagwa bigatuma amara hanze y’ikibuga umwaka n’igice.

Leave a Reply

Your email address will not be published.