E-mail: administration@aprfc.rw

Songambere: Dufite icyizere ko intego z’uyu mwaka tuzazigeraho kubera ubuyobozi bwiza

Nyuma y’icyumweru ikipe ya APR FC itangiye imyitozo, bamwe mu bakunzi b’iyi kipe y’ingabo z’igihugu barashimira cyane ubuyobozi bw’iyi kipe kuba bakomeje kuba hafi y’ikipe.

Ni mu kiganiro twagiranye na Munyarubuga François uzwi nka Songambere ushinzwe ubukangurambaga mu bafana b’ikipe ya APR FC aho yavuze ko bo nk’abafana bishimye ariko byose babikesha ubuyobozi bwiza bw’ikipe.

Yagize ati: “Nibyo twe nk’abafana ba APR FC ni ukuri turishimye kubona ikipe yacu dukunda imeze neza kandi yaratangiye kwitegura imikino y’umwaka utaha, ibi biduha imbaraga ndetse n’icyizere ko intego yihaye izazigeraho umwaka utaha nta kabuza.”

Yakomeje avuga ko kuba ikipe yaratangiye kwitegura mbere y’igihe bibaha icizere ko n’ingamba ubuyobozi bwahaye abakinnyi bafite icyizere ko izo ntego bazazigeraho.

Ati” ibi byose tubikesha ubuyobozi bwiza bukunda kandi bwita ku ikipe, nk’abafana biraduha icyizere ko intego ubuyobozi bwahaye abakinnyi ko nta kabuza tuzazigeraho kubera imyiteguro myiza.”

Kugeza ubu ikipe ya APR FC imaze icyumweru n’iminsi itatu itangiye imyitozo yitegura imikino ya CAF Champions League igomba gutangira mu kwezi gutaha ndetse n’amarushanwa y’imbere mu gihugu ataratangazwa igihe azatangirira.”

Leave a Reply

Your email address will not be published.