”Iyo umutoza ahisemo abakinnyi 11 babanza mu kibuga ugomba kubimwubahira, iyo utarimo usigara wibaza uti ese ndi ku rwego rwiza ku buryo igihe nanjye azanyitabaza nzasohoza inshingano yampaye? iyo igisubizo ari yego uratuza ugategereza wihanganye.”
Myugariro wo hagati wa APR FC Rwabuhihi Aimé Placide atangaza ko yashimishijwe no gutwara ibikombe ku mwaka we wa mbere mu ikipe y’ingabo z’igihugu nyuma y’uko aho yaciye hose nta gikombe na kimwe yari yarigeze yegukana.
Uyu myugariro waciye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya Isonga Football academy akaza gukomereza muri Kiyovu Sports yakiniye imyaka ibiri, yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro cya 2018-19 baza gutsindwa na AS Kigali ibitego 2-1 kuri Stade ya Kigali.
Nk’umukinnyi wari unyotewe gutwara ibikombe, asobanura ibi afite imbamutima nyinshi dore ko ari yo ntego yinjiranye mu ikipe y’ingabo z’igihugu ubwo yerekanwaga nk’umukinnyi wayo mushya Tariki ya 5 Kanama 2019.
Tuganira nawe akaba yatubwiye ko byari ibyishimo byinshi, nyuma y’uko asoje umwaka wa shampiyona wa 2019-20 yegukanye ibikombe bitatu.
Yagize ati: ”Ni ibintu byanshimishije cyane kandi nabyakiriye neza kuza mu ikipe ku mwaka wa mbere ugahita utwara ibikombe kandi byashimisha buri mukinnyi wese, nari mvuye muri Kiyovu Sports nahakinnye imyaka ibiri ariko nta gikombe, twageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro muri 2019 ntitwabasha kugitwara. Byaranshimishije cyane ku byryo byampaye imbaraga zo gukora kugira ngo nzakomeze nzamure ibindi umwaka w’imikino utaha.”
Abajijwe kugereranya urwego ari yasoje shampiyona ariho n’urwo yari ariho igihe yavaga muri Kiyovu Sports, Rwabuhihi akaba yasubije ko yazamutse cyane kubera abatoza b’abanyamwuga ndetse n’abakinnyi bagenzi be bafatanya umunsi ku wundi.
Yagize ati: ”Urwego nari ndiho shampiyona itangira si urwego rwari rwiza cyane ariko nyuma yo guhura n’abatoza ba APR FC banyongereye byinshi haba mu kunyubaka mu mutwe, mu mubiri ndetse no kunyereka amayeri y’uko nakwitwara mu kibuga no hanze yacyo. Mu by’ukuri hari byinshi naburaga naje guhabwa n’abatoza bacu beza, twasoje shampiyona narazamutse cyane ndi ku rwego rwiza kandi ni ibintu nishimira cyane.”
Myugariro Rwabuhihi Aimé Placide igihe yerekezaga mu ikipe y’ingabo z’igihugu, yaje asanga ba myugariro bo hagati Kapiteni Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Buregeya Prince ndetse na Mushimiyimana Mohammed usanzwe ukina hagati waje guhindurirwa umwanya n’umutoza Mohammed Adil amukinisha inyuma, ibi Placide atangaza ko nta mpungenge byamuteye ko yazabura umwanya wo gukina ahubwo icyo yashyize imbere ari ugusenyera umugozi umwe nk’ikipe maze agafatanya n’abandi guharanira intsinzi.
Yagize ati: ”Oya nta mpungenge nagize kuko muri APR FC dukora nk’umuryango uwo ari we wese wakina icya ngombwa ni uko APR FC itsinda ikagera ku ntego zayo kandi tukagera ku byo twifuza, nanjye umwanya narawubonye kuko nakinnye imikino 11 mbanzamo harimo n’iyo nagiye nsimbura ndumva kuri njye byari bihagije. Iyo umutoza ahisemo abakinnyi 11 babanza mu kibuga ugomba kubimwubahira, iyo utarimo usigara wibaza uti ese ndi ku rwego rwiza ku buryo igihe nanjye azanyitabaza nzasohoza inshingano yampaye? iyo igisubizo ari yego uratuza ugategereza wihanganye.”
”Nakinnye nk’uko nabyifuzaga icya ngombwa cyari ukubonera hamwe intsinzi nk’ikipe, kuba hejuru nka APR FC niyo ntego twatangiranye kandi niko twasoje ibyo nibyo buri wese ukunda APR FC yahoraga yifuza kandi twarabiharaniye twese hamwe tubigeraho. Twese dukorera imyitozo hamwe tugafashanya kuzamurana uwakina wese akitwara neza azamura ikipe kandi twishimira hamwe nk’umuryango.”
Agira icyo avuga ku mutoza Mohammed Adil, Placide atangaza ko uyu munya-Marc yamwunguye byinshi cyane mu mwaka umwe gusa amaze mu ikipe y’ingabo z’igihugu.
”Ni umutoza mwiza cyane, agutegura mu mutwe ku buryo uhora wumva uri indwanyi witeguye gupfira mu kibuga, akwereka ishusho y’uko uwo muhanganye akina nawe ukinjira mu kibuga uzi neza icyo ugiye gukora, azi gusoma umukino ahagaze ku murongo kandi icyo akubwiye gukora ugomba kucyubaha ndetse ugahita ugikora ako kanya kuko uba uzi ko kigiye guhita gitanga umusaruro.”
”Ni umugabo ugusubizamo imbaraga mu gihe watangiye kwiheba ukeka ko byose birangiye kuko mu gihe ifirimbi itaravuga we aba yumva ko byose bigishoboka. Azaduha byinshi azanatugeza kure kuko ari ku rwego ruri hejuru cyane, aradukunda cyane, akunda ubuyobozi bwacu ndetse aharanira ko n’abafana bacu bahora bishimye.”
Rwabuhihi afite intego zo kuzamura urwego rwe muri APR FC:
Yagize ati: ”Intego yanjye ni ukurenzaho kandi ngatanga ibyanjye byose n’imbaraga zanjye zose nkanazamura urwego intego zose dufite nk’ikipe tukabasha kuzigeraho muri rusange, byose niteguye kubitanga n’umutima wanjye wose kandi twarabyerekanye ko turi ikipe ikomeye, aho niho tugomba guhera dukora ibirenze ibyo twakoze umwaka ushize kandi birashoboka kuko turashoboye, dushyigikiwe n’ubuyobozi n’abafana bacu baradukunda cyane twizeye ko bizagenda neza.”
”Nashimira ubuyobozi bwa APR FC mbikuye ku mutima, ni ubuyobozi bwiza bukunda abakinnyi babo kandi baradushyigikira cyane no mu gihe tutari gukina bakomeza kutuganiriza batugira inama banatwereka ukuntu tuzagera ku ntego zacu z’umwaka utaha, natwe nk’abakinnyi twumva nta kindi dusabwa keretse gutanga umusaruro kandi tugomba kuzigeraho tukabashimisha.”
Rwabuhihi Aimé Placide arasaba abakunzi ba APR FC guhora inyuma y’ikipe yabo maze nabo bakabahata ibyishimo:
Yasoje agira ati: ”Icyo nabasaba ni ugukomeza bakaguma inyuma y’ikipe yabo bakadufasha, bakadushyigikira aho tujya hose haba mu zuba ndetse no mu mvura. Twiteguye kubahata ibyishimo birenze ibyo babonye shampiyona ishize, bakomeze kudukunda nk’uko babikora dufatanyirize hamwe guterura ibikombe.”