Rutahizamu Usengimana Danny atangaza ko umutoza Mohammed Adil ari umutoza mwiza ndetse utegura abakinnyi be kugera ku rundi rwego ari naryo tandukaniro riri hagati ye n’abandi batoza yagiye ahura nabo.
Ibi yabitangaje mu kiganiro twagiranye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, maze atuganirira byinshi kuri uyu munya-Maroc wafashije APR FC gusoza umwaka wa shampiyona wa 2019-20 idatsinzwe umukino n’umwe.
Yagize ati: ”Umutoza wa APR FC ni umugabo mwiza ukunda cyane abakinnyi be, atugira inama y’ibintu dushobora kongera cyangwa kugabanya haba mu kibuga ndetse no hanze yacyo, atwumvisha kenshi ko ibyo dukora bidahagije dukwiye kongera kuko ku mugabane w’Uburayi atari ko bakora. Ushobora guhura n’umutoza akaba yakundira uburyo ukina ariko atakugira inama y’uburyo wahindura ngo bizagufashe n’ahazaza hawe, umutoza wacu ntabwo areba ku mukino tugiye gukina gusa cyangwa shampiyona tugiye gusoza, oya ahubwo adutegura neza ku buryo turamutse tubonye amahirwe yo gukina hanze tuzaba turi ku rwego rwiza.”
”Adutoza neza mu mutwe ndetse no gukina mu buryo bwinshi butandukanye, kandi aba akumvisha kenshi uburyo udakwiye kuzaguma mu Rwanda cyangwa muri Afurika, bityo nawe utangira kugira indi myumvire no gukora cyane kugira ngo uzagere kuri urwo rwego ahora akwereka. Abandi batoza usanga bakwereka gusa uburyo ugomba kubatsindira imikino yabo bikarangira, gusa kuri Adil birenze ibyo.”
Usengimana yagarutse kandi ku kuba ibitego ku giti cye bitararumbutse cyane, atangaza ko akazi bagakoze nk’ikipe kuko nawe nka rutahizamu yagiye afasha bagenzi be gutsinda ibitego maze bagasenyera umugozi umwe bakagera ku ntego bari bahawe n’ubuyobozi.
Yakomeje agira ati: ”Nta mbogamizi zo gutsinda ibitego byinshi nagize kuko icyo twaharaniraga twabashije kukigeraho nk’ikipe, umwaka ushize twasenyeye umugozi umwe ntabwo umwe yakoze ku giti cye ari nawo mwihariko twarushije andi makipe twari duhanganye twe icyo twari dushyize imbere ni ugutsinda buri mukino, iyo ufite iyo ntego rero ntabwo mwita k’uri butsinde igitego ahubwo mwita ku kuba mwafatanya umupira ukinjira mu rushundura rw’umukeba hanyuma mugatwara ibikombe kandi twarabizamuye. Nanjye nagiye mfasha bagenzi banjye bagatsinda kandi nicyo umutoza yari yantumye ku bwanjye rero ndumva inshingano nari narahawe narazisogoje neza.”



Akomeza atangaza ko icyorezo cya COVID-19 cyamukomye mu nkokora kuko iyo kitaza kuza wenda umubare w’ibitego wari kwiyongera.
Yagize ati: ”Yego nabyo birashoboka kuko imikino ikomeye twari tumeze nk’abayivuyemo tugeze mu mikino ushobora kuba watsinda bibiri mu mukino umwe kuko nemeza ntashidikanya ko iyo tuza kuyikomeza ibitego byari kwiyongera.”
Usengimana Danny yageze muri APR FC muri Gashyantare 2019 akubutse mu Misiri akaba yaratsindiye ikipe y’ingabo z’igihugu ibitego 11 n’imipira ine yabyaye ibitego muri shampiyona ishize ya 2019-20, anayifasha kwegukana igikombe cya gisirikare 2019, icy’intwari 2020 ndetse n’icya shampiyona 2019-20 yanatwaye idatsinzwe umukino n’umwe.