Rutahizamu w’ikipe ya APR FC Byiringiro Lague wagiriye ikibazo mu mukino bakinaga na Sunrise, azamara ukwezi kose hanze y’ikibuga nyuma yo gucishwa mu cyuma bakabana uko imvune ye imeze.
Byiringiro yagize ikibazo k’imitsi yo mu itako ubwo APR yakinaga na Sunrise mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 22 wa shampiyona, icyo gihe Lague yanatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 70′ nyuma yaho nibwo yaje kugira ikibazo avamo ku munota wa 74′.
Nyuma yo kugira imvune, Lague yajyanywe kwa muganga bamucisha mu cyuma kugira ngo barebe uko imvune ye imeze, basanze yaragize ikibazo k’imitsi yo mu itako abaganga bamubwira ko agomba kumara ukwezi kose atagaragara mu kibuga akurikiranwa n’abaganga.
Kugeza ubu uy rutahizamu Byiringiro Lague ni uwa kabiri mu bafite ibitego byinshi muri APR FC inyuma ya Hakizimana Muhadjiri ufite ibitego 10 naho Lague we akaba amaze kugeza ibitego 7 muri shampiyona y’uyu mwaka.
APR FC nayo ikaba ikomeje imyitozo nyuma yo gusubukura gahunda y’imyitozo, ku munsi w’ejo nabwo bakaba bazakora rimwe gusa mu gitondo saa tatu (09h00) i Shyorongi.