Nyuma y’iminsi itanu amaze atagaragara mu kibuga kubera uburwayi bwa marariya, myugariro ukina ku ruhande rw’iburyo Rusheshangoga Michel yatangiye imyitozo kuri uyu wa Mbere hamwe n’abagenzi be.
Rusheshangoga aheruka kugaragara ubwo bakinaga na Kiyovu Sport icyo gihe yari ku ntebe y’abasimbura, nyuma y’icyo gihe n’ukuvuga umunsi ukurikiyeho ntiyagaragaye mu myitozo arinabwo yafashwe na marariya aza kujyanwa kwa muganga bamuha imiti ubu ngo arumva ameze neza nta kibazo nk’uko yabidutangarije nyuma y’imyitozo.
Ati” Nibyo maze iminsi ndwaye marariya byanatumye ntabasha gufatanya n’abagenzi banjye mu mukino baheruka gukina wa AS Kigali, ariko ubu ndumva meze neza imiti nariyamaze muganga yakomeje no kunkurikirana muri make ubu ndumva meze neza niyo mpa wabonye naje no mu myitozo”.
Ikipe ya APR FC ikaba ikomeje imyitozo yitegura umukino w’umunsi wa makumyabiri na gatandatu uzabahuza na Gicumbi FC tariki 09 Gicurasi kuri stade ya Gicumbi ku munsi w’ejo APR FC ikaba izakora imyitozo saa cyenda n’igice (15h30′) i Shyorongi.