Umuhuzabikorwa w’abafana ba APR FC, Rtd. Col. Kabagambe yashimiye abafana b’ikipe ya APR FC bitewe n’uko bitwaye mu mikino ya CECAFA Kagame Cup, aho baje gushyigikira ikipe yabo yanavamo bagakomeza kuza ku kibuga.
Irushanwa rya CECAFA Kagame Cup ryaberega mu Rwanda kuva tariki ya 6 Nyakanga 2019 rikaba rigasozwa tariki 21 Nyakanga aho ryegukanywe na KCCA itsinze Azam FC 10-.
Ikipe ya APR FC ntabwo yahiriwe n’iri rushanwa kuko yavuyemo itabashije kugera muri ½, aho yakuwemo na AS Maniema muri ¼ iyitsinze kuri penaliti 4-3, ni nyuma y’uko amakipe yari yanganyije 0-0.
Umuhuzabikorwa w’abafana ba APR FC, Rtd. Col. Kabagambe akaba yashimiye abafana b’iyi kipe uburyo bitwaye muri iri rushanwa, bakaza gushyigikira ikipe yabo ari benshi.
Yagize ati”Ndashima cyane abafana ba APR FC, baritanze cyane muri iyi CECAFA, baje gushyigikira ikipe ari benshi cyane, birashimishije cyane. Ikipe n’ubwo yaviriyemo muri ¼ ntibacitse ku kibuga bakomeje kuza kugeza ku mukino wa nyuma, ni bintu byiza.”
Rtd. Col. Kabagambe kandi akaba yasabye aba bafana kuzaza ari benshi no muri shampiyona bagashyigikira ikipe yabo kuko byanze bikunze na we yizeye ko izabaha itsinzi.