Kuri uyu wa Gatatu nibwo umutoza w’ikipe y’igihugu yashyize ahagaraga abasore 23 yahagurukanye nabo inaha berekeza mu mujyi wa Abidjan gukina na Côte d’Ivoire mu mukino usoza mu gushaka itike ya CAN 2019 izabera mu Misiri muri Kamena.
Muri aba bakinnyi 23 umutoza ajyanye, harimo abakinnyi nka Buregeya Prince na rutahizamu Byiringiro Lague bombi ba APR FC bahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu nkuru, ndetse bakaba banagize amahirwe yo kuza muri 23 buriye rutemikirere.
Twaganiriye n’aba basore bombi tubabaza uko babyakiriye kuba bari mu bakinnyi 23 berekeje mu mujyi wa Abidjan. Byiringiro Lague yavuze ko bimushimishije cyane avuga ko naramuka abonye amahirwe yo gukina azayakoresha neza. Ati: biranshimishije cyane nta nuwo bitanashimisha, icyo nakubwira cyo n’uko nindamuka mbonye amahirwe yo gukina nzayakoresha neza nitange cyane uko nshoboye.
Myugariro Prince we yavuze ko ari ibyigiciro kinini cyane kuri we ko aya mahirwe abonye atazigera ayoyoka mu gihe akiri muzima. Ati: kuri jyewe ni iby’igiciro kinini ni amateka yiyongereye ku kazi kanjye gusa ibi byose ni ibinyongerera imbaraga zo gukora cyane kugira ngo n’ikindi gihe ibihe nk’ibi bizongere bimbeho.
Ikipe y’u Rwanda nta kindi iharanira uretse ishema kuko ari iya nyuma mu itsinda H n’amanota abiri. Guinea ifite amanota 11 na Côte d’Ivoire ifite amanota 8 nizo zabonye itike yo gukina CAN 2019 mu gihe Centrafrique yo iri ku mwanya wa gatatu n’amanota atanu.