APR FC yari ifite igikombe cy’Amahoro yari yegukanye umwaka ushize, uyu mwaka birangiye isoreje ku mwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Sunrise 1-0 uyu munsi.
Kuri iki Cyumweru nibwo igikombe cy’Amahoro 2018 cyasozwaga, hakaba hanakinwe umukino wo gushaka umwanya wa gatatu. Uyu mukino wahuje APR FC na Sunrise ku isaha ya 15H30 uza kurangira APR FC itsindiye umwanya wa gatatu uyu mwaka ndetse inahembwa miriyoni ebyiri.
APR FC yakinnye uyu mukino idafite bamwe mu basore bayo basanzwe babanzamo, bamwe kubera amakarita atatu y’umuhondo, abandi kubera imvune. Abosore Petrović yakoresheje mu mukino w’uyu munsi, babanje kugorwa no guhuza umukino ariko uko iminota yagendaga, niko nabo bagendaga bahuza ndetse baninjira mu mukino.
APR FC yihariye muri uyu mukino wose yokeje igitutu ikipe ya Sunrise ndetse igenda ibona uburyo bwiza ariko ibanza kugorwa no kububyaza umusaruro, gusa ku munota wa 44, Nkinzingabo Fiston yaje kubonera ikipe ye igitego ari nacyo kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.
Nyuma y’uyu mukino, nibwo hakinwe umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro wahuje Mukura VS na Rayon Sport, maze Mukura VS yegukana iki gikombe itsinze Rayon Sport penalite 3-1.