Ikipe y’ingabo z’igihugu itsinze Rayon Sport ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura wa ½ cy’igikombe cy’Amahoro 2022 wahuje aya makipe yombi, nyuma y’uko umukino ubanza bari banganyije ubusa ku busa.
Ikipe ya APR F.C niyo yari yakiriye uyu mukino, yasabwaga gutsinda kugira ngo ibone itike yo gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro kuko kunganya kose kurimo ibitego yari guhita isezererwa mu irushanwa.
Ni umukino watangiranye imbaraga nyinshi amakipe yombi ashaka igitego hakiri kare, gusa ikipe ya APR F.C yiharira umupira cyane ari nako yagiye ibona uburyo bwinshi nko ku munota wa 09′ Bizimana Yannick yahushije igitego ku mupira yari ahawe na Kwitonda Allain Bacca.
Nyuma yo guhusha ubwo buryo, APR F.C yaje gufungura amazamu ku munota wa 12′ ku mupira w’umuterekano watewe na Omborenga Fitina maze Nshuti Innocent ahita atsinda igitego.
Ikipe ya Rayon Sports yaje kwishyura icyo gitego ku munota wa 41′ gitsinzwe na Muhire Kevin kuri penaliti, nyuma y’ikosa ryakorewe Mael Dinjeke mu rubuga rw’amahina maze igice cya mbere cyarangira ari 1-1.
Mu gice cya kabiri APR F.C yatangiye ikora impinduka aho Mugunga Yves yinjiye asimbuye Bizimana Yannick, maze APR F.C itangira yotsa igitutu Rayon Sport ishaka igitego cya kabiri, byaje kuyihira ku munota 48′ ubwo Nsabimana Aimable yayitsindiraga igitego cya kabiri.
APR F.C yaje gukora izindi mpinduka zitandukanye Byiringiro Lague na Ishimwe Anicet binjiramo havamo Kwitonda Bacca na Mugisha Gilbert naho Rwabuhihi Aime Placide asimbura Nshuti Innocent.
Nyuma yo gutsinda uyu mukino, ikipe ya APR F.C ikaba ibonye itike yo gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2022 aho izakina na AS Kigali nayo yabonye itike nyuma yo gutsinda Police FC.