Nyuma y’icyumweru amaze atagaragara mu kibuga kubera uburwayi bwa marariya, myugariro ukina ku ruhande rw’iburyo Omborenga Fitina yatangiye imyitozo kuri uyu wa Mbere hamwe n’abagenzi be.
Omborenga Fitina aheruka kugaragara ubwo bakinaga na AS Kigali icyo gihe yanabanje mu kibuga, nyuma y’icyo gihe n’ukuvuga umunsi ukurikiyeho ntiyagaragaye mu myitozo arinabwo yafashwe na marariya aza kujyanwa kwa muganga bamuha imiti ubu ngo arumva ameze neza nta kibazo nk’uko yabidutangarije nyuma y’imyitozo.
Ati” Nibyo maze iminsi ndwaye marariya byanatumye ntabasha gufatanya n’abagenzi banjye mu mukino baheruka gukina wa Gicumbi FC, ariko ubu ndumva meze neza imiti narayimaze muganga yakomeje no kunkurikirana muri make ubu ndumva meze neza niyo mpa wabonye naje no mu myitozo”.
Ikipe ya APR FC ikaba ikomeje imyitozo yitegura umukino w’umunsi wa makumyabiri n’umunani uzabahuza na Muhanga tariki 18 Gicurasi kuri stade ya Muhanga. Kuri uyu wa Kabiri APR FC ikaba izakora imyitozo kabiri ku munsi mu gitondo saa tatu (09h00′) i Nyarutarama ndetse na saa cyenda n’igice (15h30′) i Shyorongi.