Myugariro w’iburyo wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi Omborenga Fitina, atangaza ko ikipe yavuguruwe nyuma y’umwaka w’imikino wa 2018-19 ari yo nziza ikipe y’ingabo z’igihugu zagize kuva yayigeramo muri 2017 akurikije uburyo yitwara haba mu kibuga ndetse no hanze yacyo.
Uyu myugariro ibi yabitangaje mu kiganiro twagiranye ubwo yari abajijwe ikibazo cyo kugereranya ubukaka bw’amakipe ya 2019-20 ndetse n’iyayibanjirije ikanatwara ibikombe bitatu harimo na shampiyona ya 2019-20 idatsinzwe.
Yagize ati: ”Biratandukanye cyane yaba mu buryo bw’imyumvire mu kibuga ndetse no hanze yacyo kandi ni abakinnyi bakiri bato mu kigero kimwe ndetse b’abahanga kuri umwe ku giti cye, ibintu byinshi byarahindutse haba ku bakinnyi, abatoza b’abahanga, ubu urwego biriho ni rwiza cyane rutigeze rubaho kuva nagera ahang’aha, navuga ngo iyi niyo APR FC ikomeye maze kubona kuva nayigeramo.”
”N’ubuyobozi ukuntu buba hafi y’ikipe ni ibintu byiza cyane binatera imbaraga abakinnyi bari mu ikipe, kuko tuba twumva ko nta mukino tugomba gutakaza ndetse nta kipe yo mu Rwanda igomba kudutsinda bitewe n’uko abayobozi bamaze kudushyiramo icyo cyizere byatumye imyumvire ihinduka, ugiye mu kibuga wese n’iyo yaba ari umukinnyi ukiri muto ukizamuka avuye mu Intare FC aba yumva ko nta kipe igomba kudutsinda. Nicyo cyizere dufite kurusha ibindi byose kandi tugihabwa n’abayobozi bacu.”


Omborenga Fitina yageze muri APR FC mu mwaka wa 2017 avuye muri Topvar Topoľčany yo muri Slovakia, akaba ari umukinnyi uhozaho ndetse n’inkingi ya mwamba ya APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi. Akaba yarafashije APR FC kwegukana ibikombe bitatu mu mwaka wa shampiyona ya 2019-20 ari byo igikombe cya gisirikare, igikombe cy’intwari ndetse n’icya shampiyona ya 2019-20 idatakaje umukino n’umwe.



