Nyuma y’ukwezi n’igice amaze atangiye imyitozo rutahizamu w’ikipe ya APR FC Sugira Ernest ngo arumva yarakize neza ndetse ngo arumva amaze kugaruka mu bihe bye byiza nyuma y’igihe amaze atagaragara mu kibuga.
Nyuma y’imyitozo yo ku munsi w’ejo twaganiriye na Sugira tumubaza uko yiyumva nyuma y’ukwezi n’igice amaze atangiye imyitozo, maze atubwira ko yumva yakize neza. Ati: mu kwezi kwa Gashyantare nagize ikibazo cy’imitsi yo mu itako bituma nongera kumara igihe ntagaragara mu kibuga, ariko ubu ntakibazo na kimwe mfite meze neza cyane narakize.
Sugira yakomeje atubwira uko abone urwego rwe nyuma yo gutangira imyitozo ” ehhh maze ukwezi n’igice nkora imyitozo kandi neza, mbere nkitangira nibwo byabanje kungoramo gake, uko iminsi yagendaga isimburana niko nagendaga menyera ari nako ngenda ngaruka neza, ubu ntakibazo nakimwe mfite na match nayikina iminota yose nagenerwa”.
Tubibutse ko uyu rutahizamu yagize ikibazo k’imitsi yo mu itako mu mukino wari wahuje APR FC na Gasogi United wabaye tariki 13 Gashyantare 2019 aho yagiye muri uyu mukino atari yakira neza nyuma y’aho yari yagize imvune ubwo APR FC yakinaga na Etincelles FC mu mikino y’irushanwa ry’intwari tariki 29 Mutarama 2019.
APR FC nayo ikomeje imyitozo yitegura umukino ifitanye na Bugesera FC mu mpera z’iki cyumweru uyu munsi barakora mu gitondo saa tatu (09h00′) i Shyorongi.