E-mail: administration@aprfc.rw

Nyuma yo kwitwara neza, APR FC yashyigikiye ikipe ya Basketball maze amakipe yombi yihanangiriza Abagande

Ikipe ya APR FC ni imwe mu makipe ahagarariye RDF mu mikino ya Gisirikare ikomeje kubera mu gihugu cya Kenya, aho ndetse ku munsi w’ejo yitwaye neza itsinda UPDF ya Uganda igitego 1-0 cyatsinzwe na Ernest Sugira ku munota wa 45 w’umukino kuri coup-franc kuri Stade ya Kasarani.

Byari ibyishimo kuri aba basore, dore ko ari wo mukino wafunguraga irushanwa mu gihe bazakurikizaho Muzinga FC ihagarariye Igisirikare cy’Uburundi ku itariki ya 17 Kanama 2019.

Nyuma y’uyu mukino, Ibyishimo byakomereje kuri ‘’Home of Heroes’’ Stade y’imikino y’intoki, Ubwo abasore ba APR FC basesekaraga muri iyi Stade gushyigikira Ikipe ya RDF ya Basketball, basanga Uganda iri imbere y’u Rwanda ho amanota 28 kuri 24.

Abari bicaye muri iyi stade batunguwe n’umurindi abasore ba APR FC binjiranye, bagaragiwe na bamwe mu bafana bari baturukanye kuri Stade ya Kasarani dore ko harimo intera y’ibirometero bibiri gusa. Nyuma yo guterwa imbaraga n’umurindi w’abasore n’inkumi z’abanyarwanda biyongeraga umunota ku wundi, RDF ya Basketball yari yarangije agace ka mbere iri imbere ho amanota 11 kuri 16 ya Uganda,yaje no kwegukana agace ka kabiri ku manota 42 kuri 35 ya Uganda.

Ombolenga Fitina na Mutsinzi Ange ni bamwe mu bagaragaje imifanire muri uyu mukino
Myugariro Imanishimwe Emmanuel ”Mangwende” yifashishije amacupa mu buryo bwo kugeza urusaku aho amajwi atagera

Agace ka gatatu kagoye cyane abasore b’u Rwanda, dore ko kegukanywe n’Abagande ku manota 55 kuri 53 y’u Rwanda. Igice cyari gihagaze inyuma y’inkangara y’abagande cyari kiganjemo abasore nka rutahizamu Nshuti Innocent, myugariro Mutsinzi Ange, Danny Usengimana, Mugunga Yves ndetse n’abakinnyi ba Volleyball bari bavuye gutsinda Uganda amaseti 3-0, cyafatanyije n’icyari kiyobowe na myugariro w’ibumoso Imanishimwe Emmanuel (Mangwende) bahuriza hamwe amajwi yabo avanze n’amacupa bakubaga agateza urusaku rwinshi, maze agace ka kane ari nako kasoje umukino u Rwanda rukegukana ku manota 77 kuri 64 ya Uganda.

Ubu bufatanye bukaba bwaranagaragaye mu mupira w’amaguru aho abakobwa bari barangije gukina Volleyball baje gushyigikira APR FC ndetse banafatanya na Sugira Ernest kwishimira igitego cyatanze intsinzi muri uyu mukino.

Danny Usengimana ni umwe mu bashyigikiye Ikipe y’u Rwanda ya Basketball
Igihe Ikipe y’igihugu ya Uganda yasatiraga abasore b’u Rwanda barimo Ishimwe Kelvin(wa kabiri iburyo), Ngabonziza Guillain (wa gatatu uturutse iburyo) ndetse na Danny Usengimana (ibumoso) barayikomeraga igacika intege
Rutahizamu Mugunga Yves yerekaga abanyamahanga ko u Rwanda rwahageze

Nyuma y’umukino tukaba twaraganiriye n’Umukinnyi wa APR BBC Niyonkuru Pascal uzwi ku izina rya Gacheka, adutangariza ko imifanire yari ku rwego rwo hejuru bungutse mu mukino hagati yabongereye ingufu ndetse bituma babasha kwegukana intsinzi cyane cyane mu gace ka kane kari kabagoye cyane.

Yagize ati: ‘’Uyu mukino wari ukomeye kuko hagati yacu na Uganda habamo guhangana gukomeye cyane, byasabye ubwitange bukomeye gusa tugira n’uruhare runini rw’abafana bakina umupira w’amaguru ndetse na Volleyball, badufashije cyane urebye bongereye kinini ku ntsinzi yacu.’’

‘’Ubwo umukino wari ugeze hagati, twabonye abafana benshi tutamenye aho baturutse kandi bafana mu buryo budasanzwe, bituma natwe tubona ko dushyigikiwe maze twiyemeza kwitanga ijana ku ijana kugira ngo tugaheshe ishema igihugu cyacu.’’

Niyomukesha Efrance ukina Volleyball (ibumoso) Nshuti Innocent (hagati) ndetse na Mutsinzi Ange (ibumoso) ntibigeze bacika intege mu gace ka gatatu n’ubwo kegukanywe n’abagande
Ishimwe Kelvin wa APR FC yateye hejuru igihe mu kibuga Gaceka yari atsinze amanota atatu

Uyu mwana yashyigikiye APR FC muri Stade ya Kasarani nyuma y’umukino akomereza muri Home of Heroes gutera ingabo mu bitugu RDF ya Basketball

 

Abasore b’u Rwanda barigaragaje ku munsi w’ejo batsinda abagande amanota 64 kuri 77

 

Bari bacye beza
Nyuma y’umukino hakurikiyeho akarasisi
Ombolenga Fitina na Mangwende bafatanya mu bwugarizi bwa APR FC bashimishijwe bidasanzwe n’intsinzi y’abasore ba Basketball
Rutahizamu Danny Usengimana (iburyo) ba myugariro Mangwende ndetse na Ombolenga Fitina (hagati) hamwe na Nshimiyimana Steven (ibumoso) ushinzwe ibikoresho bya APR FC batambukanaga ishema mu kibuga cya Home of Heroes nyuma y’intsinzi y’Ikipe y’u Rwanda ya Basketball

 

Umukino warangiye ku ntsinzi y’u Rwanda ku manota 77 kuri 64 ya Uganda
Ubwo Sugira Ernest yishimiraga igitego ajya ku ndangururamajwi kumva umushyushyarugamba wamwogezaga yaterwaga akanyabugabo na bamwe mu bagize ikipe y’abakobwa y’u Rwanda ya Volleyball yari ivuye gutsinda abagande amaseti 3-0

Leave a Reply

Your email address will not be published.