E-mail: administration@aprfc.rw

Nyuma yo kunganya na Club Africain, APR FC irakina na Vision FC mu gitondo kuri stade Amahoro

APR FC inganyije na Club Africain yo muri Tunisia mu mukino ubanza wa Total CAF Champions League ubusa ku busa mu mukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC yari yahinduye uburyo bari basanzwe bakinamo 4-2-3-1 ahitamo gukoresha 4-3-3 abakinnyi bane (4) inyuma, batatu (3) hagati na batatu (3) bakina basatira izamu. Kimenyi Yves yari mu izamu, Ombolenga Fitina, Buregeya Prince Caldo, Rugwiro Herve na Emmanuel Imanishimwe bakina bugarira imbere yabo bose uko ari bane bakina Mugiraneza Jean Baptiste akaba na kapiteni w’ikipe, Butera Andrew na Iranzi Jean Claude batangiye bakina hagati mu kibuga. Nkizingabo Fiston na Nshuti Dominique baca mu mpande maze Hakizimana Muhadjili atangira ataha izamu, nubwo mu gice cya kabiri Jimmy yaje guhindura uburyo batangiye bakinamo.

Mu gice cya kabiri, umutoza Jimmy Mulisa yaje yahinduye uburyo bwo gukina kuko abakinnyi batangiye gukina imipira migufi yihuta ari nabwo Club Africain batangiye gukora amakosa yabyaraga imipira y’imiterekano yaterwaga na Hakizimana Muhadjili. Muri gice cya kabiri kandi APR FC yari yatangiye gushaka igitego ari nako Nshuti Dominique Savio atangira guhinduranya uruhande na Nkizingabo Fiston ari nako Iranzi Jean Claude na Hakizimana Muhadjili batangiye guhinduranya umwe akajya inyuma y’undi mu gushaka ibitego.

Jimmy Mulisa yaje gukora impinduka akuramo Nkizingabo Fiston yinjiza Issa Bigirimana wahise ajya iburyo ahagana imbere bityo Nshuti Dominique Savio ajya ibumoso. Gusa ubwo Nshuti Dominique Savio yari avuye mu kibuga, yasimbuwe na Mugunga Yves wahise ajya mu busatirizi bityo Hakizimana Muhadjili atangira gukinira ibumoso, umwanya yaje kuvaho ubwo Nsengiyumva Moustapha yari asimbuye Iranzi Jean Claude kuko Hakizimana Muhadjili yatangiye kujya akina ari inyuma ya Mugunga Yves.

Nyuma y’uyu mukino, APR FC iratangira kwitegura umukino wo kwishyura uzabera tariki ya 04 Ukuboza, umukino uzabera muri Tunisia bakaba mu gitondo saa yine (10h00′) bari bukine umukini wa gishuti na Vision FC kuri stade Amahoro i Remera.

Leave a Reply

Your email address will not be published.