Nyuma y’urugendo rurerure rw’amasaha 24 yakoze ubwo yagarukaga mu Rwanda ivuye muri Tunisia mu mukino wa Total CAF Champions League, APR FC yabyukiye mu myitozo yo kunanura imitsi ndetse no gukuramo umunaniro.
Ikipe ya APR FC yaraye igarutse i Kigali nyuma yo gusezererwa muri Total CAF Champions League, APR FC yaraye igeze ku kibuga cy’indege saa kumi n’imwe n’iminota cumi n’itanu (17h15′) nyuma y’urugendo ew’amasaha 24 yakoze iva muri Tunisia aho yari imaze iminsi ine.
APR FC ku kibuga cy’indege yakirirwe n’abafana bayo baboneraho no kubihanganisha. Mu gitondo cy’uyu munsi saa tatu (09h00′) bakaba babyukiye mu myitozo yoroheje yo kunanura imitsi no gukuramo umunaniro w’urugendo.