APR FC itsinze Etincelles mu mukino wa gishuti wabereye i Rubavu kuri stade Umuganda. Buregeya Prince niwe wafunguye amazamu ku ruhande rea APR FC ku munota wa 18 ku mupira mwiza yahawe na Itangishaka Blaise. APR FC yari hejura ya Etincelles mu mikinire, yarwanye no gushaka ikindi gitego ariko uburyo bundi bwiza bagiye babona bibabera ikibazo kububyaza umusaruro.
Igice cya kabiri umutoza Petrović yakoze impinduka akuramo Amran,Blaise,Fiston,Steven,Issa ndetse na Sugira Ernest maze ashyiramo andi maraso mashy barimo Mirafa,Evode,Lague,Fiacle,Shaffi ndetse na Savio.
Igice cya kabiri, APR nabwo yakomeje kurusha Etincelles cyane cyane hagati hakomejwe na Mirafa ndetse na Evode byatumye Lague watahaga izamu abona imipira myinshi bimuha n’amahirwe yo gutsinda igitego na Mustafa washyizemo igitego cy’agashinguracumu.
Nyuma y’uyu mukino APR FC yahise igaruka i Kigali aho igomba gukomereza imyitozo guhera kuwa Gatanu saa cyenda n’igice (15H30) i Shyorongi. Tubibutse ko APR FC yari imaze iminsi itandatu i Rubavu.