E-mail: administration@aprfc.rw

Nyuma yo gusoza shampiyona APR FC igiye gutangira kwitegura igikombe cy’Amahoro

APR FC irasubukura imyitozo kuri uyu wa Mbere ku isaha ya saa tatu (09h00′) nyuma yo guhabwa ikiruhuko cy’umunsi umunsi umwe gusa umutoza Zlatko yari yahaye abasore be.

Nyuma yo gusoza shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league tariki 01 Kamena 2019 ikipe ya APR FC ubu igiye gutangira kwitegura imiino y’igikombe cy’Amahoro igomba gutangira muri iki cyumweru aho ikipe ya APR FC izahura na Rwamagana City.

Ikipe ya APR FC ntiyabashije guhirwa na shampiyona y’uyu mwaka, amahirwe asigaye kugira ngo izabashe gusohokera igihugu mu marushanwa mpuzamahanga ya Afurika, n’uko yakwegukana igikombe cy’Amahoro kugira ngo izabashe kwitabira imikino CAF Confederation Cup.

Umutoza Zlatko n’abasore be bakaba bagiye gutangira kwitegura umukino uzabahuza na Rwamagana City kuri uyu wa Gatatu, bakaba baribusubukure gahunda y’imyitozo kuri uyu wa Mbere saa tatu (09h00′) i Shyorongi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.