Kuri uyu wa Gatatu ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yaraye mu mwiherero yitegura gutangira imyitozo itegura irushanwa nyafurika rya CAF Champions League riteganyijwe gutangira mu kwezi gutaha kwa Nzeri
Ikipe y’ingabo z’igihugu nyuma yo gupimwa icyorezo cya covid 19 bagasanga bose ari bazima, iyi kipe ikaba iza gutangira imyitozo kuri uyu munsi ku isaha yi saa kumi (16h00) aho abakinnyi bose bahari usibye abari mu ikipe y’igihugu Amavubi.