E-mail: administration@aprfc.rw

Nyuma yo gukiruka marariya, Amran Nshimiyimana yatangiye imyitozo

Nyuma y’icyumweru amaze atagaragara mu kibuga kubera uburwayi bwa marariya, Amran Nshimiyimana ukina hagati yatangiye imyitozo kuri uyu wa Mbere hamwe n’abagenzi be.

Amran Nshimiyimana aheruka kugaragara ubwo bakinaga na Gicumbi icyo gihe yanabanje ku ntebe y’abasimbura, nyuma y’icyo gihe n’ukuvuga umunsi ukurikiyeho ntiyagaragaye mu myitozo arinabwo yafashwe na marariya aza kujyanwa kwa muganga bamuha imiti ubu ngo arumva ameze neza nta kibazo nk’uko yabidutangarije nyuma y’imyitozo.

Ati” Nibyo maze iminsi ndwaye marariya byanatumye ntabasha gufatanya n’abagenzi banjye mu mukino baheruka gukina na AS Muhanga, ariko ubu ndumva meze neza imiti narayimaze muganga yakomeje no kumba hafi buri munsi muri make ubu ndumva meze neza niyo mpa wabonye naje no mu myitozo”.

Ikipe ya APR FC ikaba ikomeje imyitozo yitegura umukino w’umunsi wa makumyabiri n’icyenda uzabahuza na Espoir tariki 25 Gicurasi kuri stade ya Kigali i Nyamirambo. Kuri uyu wa Kabiri APR FC ikaba izakora imyitozo kabiri ku munsi mu gitondo saa tatu (09h00′) i Nyarutarama ndetse na saa cyenda n’igice (15h30′) i Shyorongi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *