E-mail: administration@aprfc.rw

Nyuma y’imyitozo ya nyuma twaganiriye na Herve atubwira ko ikipe ya Muhanga bayizi kandi ngo uyu mukino bawiteguye neza

APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Muhanga mu mukino w’umunsi wa makumyabiri n’umunani wa shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league kuri uyu wa Gatandatu kuri stade ya Muhanga15h30′.

Nyuma y’iyi myitozo ya nyuma, twaganiriye na myugariro Rugwiro Herve, tumubaza uko biteguye uyu mukino. Ati “Umukino tuwiteguye neza, tumeze neza nawe urabibona no mu myitozo ko abakinnyi banafite morare, nta mvune dufite usibye yenda Amran umaze iminsi arwaye marariya na Steven umaze igihe yaravunitse ariko abandi twese tumeze neza nta kibazo na kimwe dufite turiteguye”.

Herve kandi twamubajije niba hari icyo bo nk’abakinnyi baba bazi ku ikipe bagiye guhura nayo ya Muhanga. Ati ” N’ikipe nziza turayizi harimo n’abakinnyi bamwe tuziranye ngira ngo uribuka ko no mugihe twari mu myitegura ya shampiyona twakinnye nabo umukino wa gishuti twongera guhura dukina umukino ubanza wa shampiyona rero urumva ko tuyizi, icyo nakubwira cyo n’uko ari ikipe ifite abakinnyi beza n’umutoza mwiza uretse ko nta n’ikipe n’imwe mbi cyangwa yoroshye muri iyi shampiyona”.

Nyuma y’iyi myitozo abakinnyi barimo rutahizamu Issa Bigirimana na myugariro Omborenga Fitina bakaba bahose bajya mu mwiherero i Shyorongi ari naho bazahagurukira ku munsi w’ejo berekeza mu karere ka Muhanga. APR FC izakina uyu mukino idafite umukinnyi wayo wo hagati Andrew Butera ukirwaye marariya.

Tubibutse ko Muhanga izakira uyu mukino kugeza ubu ifite amanota 32 ikaba iri ku mwanya wa 9, mu gihe ikipe ya APR FC izaba ari umushyitsi yo ifite amanoto 62 ikaba iri ku mwanya wa 2 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published.