Ikipe ya Sunrise FC yatsinze APR FC ibitego 3-2 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa karindwi (7) wa shampiyona waberaga ku kibuga cya Nyagatare. APR FC iguma ku mwanya wa mbere n’amanota 35ku rutonde rw’agateganyo.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 nyuma y’igitego cya mbere cya Sunrise cyabonetse ku munota wa 4′ Hakizimana Muhadjiri aza kukigombora ku munota 38′ amakipe yombi ajya mu kiruhuko cy’iminota 15′ yombi anganya.
Igitego cya kabiri cya Sunrise yagitsinze nyuma y’iminota 5′ igice cya kabiri gitangiye ku munota wa 50′ naho ku munota wa 68′ Nshuti Savio abonera APR igitego cya kabiri. Amahirwe ya APR yo kuba yari butsinde uyu mukino, yaje gushyirwaho akadomo ku munota wa 89′ ubwo Sunrise yashyiragamo igitego cya gatatu.
Mugiraneza Jean Baptiste kapiteni wa APR FC ntabwo yarangije umukino kuko yaje kuva mu kibuga agize ikibazo cy’umutsi wo mu itako ku munota wa 72′ maze asimburwa na Mirafa. Kuzindi mpinduka zabayeho ku ruhande rwa APR, Issa Bigirimana yasimbuye Byiringiro Lague naho Mugunga Yves asimbura Hakizimana Muhadjiri.
Hari hashize imyaka ine ikipe ya Sunrise idatsindira APR FC ku kibuga cyayo kuko byaherukaga muri 2015. Nyuma yo gutakaza aya manota, APR FC iraguma ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona rw’agateganyo n’amanota 35. APR FC ikaba igiye kwitegura imikino y’irushanwa ry’igikombo cy’Intwari rizatangira mu mpera z’iki cyumweru.