E-mail: administration@aprfc.rw

Nyuma y’ikiruhuko cy’iminsi ibiri, APR FC irasubukura imyitozo kuri uyu wa Kabiri

APR FC irasubukura imyitozo kuri uyu wa Kabiri saa cyenda n’igice bakorere i Shyorongi nkibisanzwe nyuma y’ikiruhuko cy’iminsi ibiri umutoza Zlatko yari yahaye abasore be guhera nyuma y’umukino wabahuje na Sunrise.

Nyuma yo gutsinda Sunrise ibitego bibiri ku busa mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 22 wa shampiyona, umutoza Zlatko yahise aha abasore be ikiruhuko cy’iminsi ibiri ababwira ko bazasubukura gahunda y’imyitozo kuwa Kabiri bagakora nimugoroba saa cyenda n’igice (15h30′) i Shyorongi.

Nyuma yo gukina umunsi wa 22 wa shampiyona, APR FC izakirwa n’ikipe ya Rayon Sport kuri stade ya Amahoro tariki ya 20 Mata, Zlatko n’abasore be bakaba bagiye gutangira kwitegura uyu mukino guhera ku munsi w’ejo kuwa Kabiri.

Ikipe ya APR FC kugeza ubu niyo ikuyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 54 aho irusha iyikurikiye amanota atandatu kugeza aho shampiyona igeze ku munsi wayo wa makumyabiri na kabiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published.