E-mail: administration@aprfc.rw

Nyuma ya Muhadjiri, Rwigwiro nawe yaraye atangiye imyitozo mu gihe Nshuti na Prince bo bataragaruka

Myugariro Ruhwiro Herve yatangiye imyitozo kuri uyu wa Kabiri nyuma y’ibyumweru bibiri amaze atagaragara mu kibuga kubera ikibazo cy’imitsi yo mu itako yagize ubwo bakinaga na Espoir.

Mu gihe ikipe ya APR FC yitegura guhura na AS Kigali mu mukino ubanza wa 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro, bamwe mu bakinnyi bayo bari mu mvune bamaze kugaruka mu kibuga, nyuma ya Muhadjiri, Rugwiro Herve nawe yaraye atangiye imyitozo kuri uyu wa Kabiri nyuma y’ibyumweru bibiri yari amaze atagaragara mu kibuga kandi ngo arumva ameze neza.

Ati” Maze igihe ntari mu ikipe yanjye kubera ikibazo cy’imitsi yo mu itako nagize ubwo twari hafi gusoza shampiyona icyo gihe twakinaga na Espoir kuva icyo gihe sindongera gukina umukini n’umwe yewe n’imyitozo gusa ubu ndumva narakize meze neza nta kibazo”.

N’ubwo ariko bamwe mu bakinnyi bayo bari mu mvune bamaze kugaruka, APR FC izakina uyu mukino idafite rutahizamu wayo Nshuti Innocent wavunikiye i Rwamagana mu mukino wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro ndetse na myugariro Buregeya Prince nawe wavuniyike mu mukino wa nyuma wa shampiyona ubwo bakinaga na Police FC.

Usibye abo abkinnyi batazagaragara ku munsi w’ejo, APR FC kandi izakina uyu mukino itari kumwe n’umutoza wayo mukuru Zlatko uri mu bitaro kubera uburwayi bwa marariya. APR FC ikaba iri bukore imyitozo ya nyuma uyu munsi kuwa Gatatu saa y’ine (10h00′) i Shyorongi nk’ibisanzwe, babone kwerekeza mu mwiherero i Shyorongi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.