E-mail: administration@aprfc.rw

N’ubwuzu bwinshi abakinnyi ba APR FC bafatiye amafoto y’urwibutso mu ishyamba rya Nyungwe ubwo berekezaga i Rusizi

Ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona yerekeje i Rusizi aho igomba gukina na Espoir FC umukino w’umunsi wa 14 wa Shampiyona, Azam Rwanda Premier League.

Ku isaha ya saa Moya (07h00) z’igitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 10 Mutarama 2019 nibwo ikipe ya APR FC yahagurutse i Kigali yerekeza mu Karere ka Rusizi. Uretse Buteera Andrew wavunitse ndetse na Rugwiro Here ufite amakarita atatu y’umuhondo, abandi bakinnyi bose ba APR FC bameze neza ndetse bajyanye n’ikipe.

APR FC yerekeje i Rusizi iciye mu ishyamba rya Nyungwe. Ubwo bari barigeze hagati, abakinnyi n’abatoza bavuye mu modoka bafata amafoto y’urwibutso. Ku maso wabonaga bishimiye kongera kubona ishyamba rya Nyungwe bakaba bemeza ko intego ari ugukura amanota 3 i Rusizi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.