E-mail: administration@aprfc.rw

Ntinze kwinjira mu kibuga nambaye umwambaro wa APR FC : Mugisha Bonheur


Umukinnyi wo hagati mu kibuga uheruka gusinyira ikipe y’ingabo z’igihugu Mugisha Bonheur,aratangaza ko kuza muri APR FC atarabyumva aho yanavuze ko atinze kwinjira mu kibuga yambaye umwambaro wa APR FC.

Ni mu kiganiro yagiranye n’urubuga rwa APR FC, aho yatangiye atubwira uko yakiriye kuza muri  APR FC avuga ko ari ibintu byamushimishije cyane asoza agira icyo abwira abakunzi b’iyi kipe.

Yagize ati” Kuza muri APR FC ni ibintu nakiriye neza cyane nabanje kutabyemera neza nkumva abantu bavuga ngo APR iranshaka navuga ko nabyemeye ari uko nsinye rwose ubundi mbere sinabyemeraga,nishimiye kuza mu muryango wa APR FC kuko ni umuryango mwiza.

ntago byari bisanzwe mu buzima bwange numvaga ari ikintu gikomeye cyane kuko abana murabizi dukura twumva twakina mu ikipe ikomeye nkiyi, nubu rwose singe uzarota ninjiye mu kibuga nambaye umwambaro wa APR FC nkayikinira.

Uyu mukinnyi  yanaboneyeho kuvuga ku intego azanye mu ikipe y’ingabo z’igihugu.

Yagize ati” Intego nzanye muri APR FC ni ukwitangira ikipe kandi nje gufatanya n’abandi kugira ngo tugere ku ntego z’ikipe harimo no kwitwara neza mu mikino nyafurika iri imbere no kugira ngo duheshe ishema igihugu n’abakunzi ba APR FC, nange niteguye gutanga buri kimwe cyose mfite kugira ngo tugere kuri izo ntego.”

Mu gusoza ikiganiro twagiranye na Mugisha Bonheur yasoje agira icyo yizeza abafana n’abakunzi b’ikipe y’ingabo z’igihugu aho yanabijeje instinzi.

Mugisha Bonheur yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri APR FC

Yagize ati” Abafana n’abakunzi ba APR FC nababwira ko bagiye kubona neza Bonheur uwo ari we kandi bazamwishimira nange mbijeje instinzi navuga ko bazabona ibyishimo.”

Mugisha Bonheur ni umwe mu bakinnyi ikipe y’ingabo z’igihugu yongereye muri iyi kipe yaturutse mu ikipe ya Mukura VS akaba yarasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri APR FC .

Leave a Reply

Your email address will not be published.