APR FC ibifashijwemo na Muhadjili Hakizimana na Nsabimana Aimable ikuye amanota atatu kuri Etincelles y’umunsi wa 28 wa shampiyona nyuma yo kuyitsinda ibitego bibiri kubusa mu mukino wabereye kuri stade Amahoro.
APR FC yatangiye umukino ishaka gutsinda mbere kugira ngo ibe yanakegukana amanota atatu kugira ngo ibe yakomeza kuguma ku mwanya wa mbere, APR FC yatanze Etincelles kwinjira mu mukino ndetse biranayihira ibasha kubona ibitego bayo bibiri mbere y’uko igice cya mbere kirangira. Igitego cya mbere cyatsinzwse na Nsabimana Aimable icya kabiri gitsindwa na Hakizimana Muhadjili, ari nabyo bitego byonyine byabonetse mu mukino wose.
APR FC ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 60, aho irusha iyikurikiye AS Kigali amanota atatu gusa, ari naho umutoza mukuru wa APR FC, Petrovic yahereye avuga ko bataratwara igikombe kuko shampiyona itararangira ati: oya oya sibyo rwose turacyafite imikino ibiri kugira ngo shampiyona irangire, ntaho wahera wemeza ko twamaze gutwara igikombe. APR FC ikaba igiye gukomeza imyitozo yitegura umukino uzayihuza na Gicumbi kuri iki cyumweru.