E-mail: administration@aprfc.rw

Nta mwanya dufite wo gukina undi mukino wa gishuti mbere y’uko duhura na Mukura VS: Zlatko umutoza wa APR FC

Nyuma y’aho APR FC imenyeye igihe izakinira imikino ibiri y’ibirarane ya shampiyona umutoza Zlatko wa APR FC yavuze ko bagiye gukomeza imyutozo gusa ko nta yindi mikino ya gishuti bateganya kongera gukina vuba aha usibye kwitegura imikino ya shampiyona.

Nk’uko tubikesha ibaruwa, FERWAFA yandikiye amakipe afite imikino y’ibirarane uyu munsi, yavuze ko APR FC izakina na Mukura VS mu mpera z’uku kwezi tariki ya wa 27/03/2019 hakinwa umunsi wa 21 bakinire kuri stade ya Huye, naho tariki ya 30/03/2019 ikine na Sunrise hakinwa umunsi wa 22 bakinire kuri stade ya Kigali i Nyamirambo,

Mu kiganiro n’umutoza Zlatko yavuze ko ntayindi mikino ya gishuti bateganya kongera gukina, ko ahubwo bagiye gukomeza imyitozo bitegura imikino ya shampiyona bafite guhera mu mpera z’uku kwezi. Ati: tumaze iminsi dukora imyitozo itandukanye n’abakinnyi twasigaranye batahamagawe mu ikipe y’igihugu, ndetse twanakinnye imikino ibiri ya gishuti n’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri, kugira ngo bifashe abakinnyi batagiye mu ikipe y’igihugu”

“Gusa icyo nakubwira cyo n’uko dusigaranye iminsi mike itatwemerera kugira indi mikino ya gishuti twakina, ahubwo ubu icyo tugiye gukora n’ugukomeza imyitozo twitegura umukino dufitanye na Mukura VS mu mpera z’uku kwezi kuri stade ya Huye ndetse n’indi mikino yindi ya shampiyona dufite idutegereje imbere”

APR FC niyo iyoboye shampiyona n’amanota 48 mu mikino 20 imaze gukinwa, ndetse ni nayo kipe iziganye ibitego byinshi kurusha izindi kipe kuko izigamye ibitego 23, ikarausha amanota 4 amakipe ayikurikiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published.