Ikipe ya APR FC izahagararira U Rwanda mu mikino ya Africa y’amakipe yabaye ayambere iwayo, kapiteni Mugiraneza Jean Baptiste yagize icyo avuga ku ikipe bazakina nayo mu mikinoyo gushakisha itike yo kujya mu matsinda.
APR FC yatomboye ikipe ya Club Africain yo muri Tunisia, Mugiraneza yavuze ko nta kidashoboka mu mupira w’amaguru ati: Club Africain n’ikipe nziza, n’ikipe ikomeye kuri uyu mugabane imenyereye n’amarushanwa mpuzamahanga, ariko na APR natwbo ari ikipe yoroshye, nta kidashoboka mu mupira w’amaguru, ikingenzi n’ukwitegura neza, kandi ikiza n’uko twatangiye shampiyona, nabyo bizadufasha muri uyu mukino mpuzamahanga.
Umukino wa mbere APR FC izakiramo Club Africain uzabera i Kigali hagati y’itariki ya 27 na 28 Ugushyingo mu gihe umukino wo kwishyura uzabera muri Tunisia hagati y’itariki ya 04 na 05 Ukuboza nkuko tubikesha gahunda ya CAF ishyiraha mwe riyobora umupira w’amaguru muri Africa