APR FC yaguye miswi na Bugesera FC 1-1 mu mukino w’umunsi wa wa shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league mu mukino wabere mu karere ka Bugesera.Ikipe ya Bugesera niyo yafunguye amazamu ku munota wa 27′ byabaye nkibishyira APR ku gitutu kuko yashakaga kugombora icyo gitego, gusa abasore ba Seninga Innocent umutoza wa Bugesera, nabo babasha kwihagararaho kugeza ubwo iminota 45′ y’igice cya mbere irangiye Bugesera iri imbere n’igitego cyayo kimwe.
APR FC yaje kugombora igitego yari yatsinzwe, ku munota wa 74′ gitsinzwe na Nshuti Savio, wanjiye mu kibuga asimbuye IranziJean Claude. APR yakoze ibishoboka byose ngo irebe ko yakura amanota atatu i Bugesera, ntibyabakundi birangira umunsi wa cyenda wa shampiyona uyisigiye inota rimwe.
Kunganya kwa APR FC, byatumye isubira ku mwanya wa mbere n’amanota 19 mu mikino irindwi imaze gukina aho inganya na Mukura VS amanota ariko ikaba iyirusha ibitegi byinshi izigamye. Ku munsi w’ejo ikaba izatangira kwitegura umukino uzayihuza na Kiyovu Sport kuwa Kane w’icyumweru gitaha.