E-mail: administration@aprfc.rw

Nshuti Innocent yitabiriye imyitozo ya APR FC yasubukuwe kuri uyu Kane

Nyuma y’ikiruhuko cy’iminsi itanu bahawe nyuma yo gusoza irushanwa ry’igikombe cy’Intwari, ikipe ya APR FC yasubukuye imyitozo kuri uyu wa Kane saa cyenda n’igice (15h30) i Shyorongi.

Nyuma y’iri rushanwa, umutoza Jimmy Mulisa yahaye abasore be akaruhuko k’iminsi itanu, uyu munsi bakaba basubukuye imyitozo. Iyi myitozo yagaragayemo Nshuti Innocent wamaze kugaruka muri APR nyuma yo gutandukana na Stade Tunisien yo muri Tunisia.

Muri iyi myitozo kandi bamwe mu basore bari bamaze iminsi bafite imvune nka Sugira, Miggy na Rusheshango, nabo bamaze gutangira imyitozo yoroheje kandi ngo barumva bizeye kugaruka vuba. APR FC izakomeza imyitozo ku munsi w’ejo saa cyenda n’igice nubundi i Shyorongi

APR FC kimwe n’amakipe yabaye ane yambere umwaka ushize, ariyo yitabiriye irushanwa ry’igikombe cy’Intwari, Rayon Sport, AS Kigali, Etincelle FC aya makipe nyuma yo gusoza imikino ya shampiyona ibanza, yo yakomejerejeho akina irushanwa ry’Intwari, mu gihe andi makipe yahise afata akaruhuko.

Leave a Reply

Your email address will not be published.